Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye siporo rusange
Ni Siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, yitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.
Perezida Kagame yagaragaye kandi asubuhuza abatuye mu Mujyi wa Kigali, barimo n’abana bakiri bato bari muri iyi siporo.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.





