Ubuyobozi bw’Amavubi bwagaruye umutoza wayasezeye mu myaka 11 ishize
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahaye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu umutoza w’Umwongereza wasezeye kuri aka kazi mu myaka 11 ishize.
Stephen Constantine yahawe amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza Amavubi n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, amasezerano ashobora kongerwa “hashingiwe ku musaruro” nk’uko FERWAFA ibivuga mu itangazo.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru imaze imyaka myinshi inanirwa guha umusaruro abakunzi bayo bifuza.
FERWAFA yatangaje ko ishyirwaho rya Constantine rijyanye no gushaka “kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga” muri Afurika no ku isi.
Constantine w’imyaka 63, yatoje Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe (2014-2015), mu mikino yatoje iyi kipe nta n’umwe yatsinzwe.
Ku gihe cye, Amavubi yavuye ku mwanya wa 134 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA agera ku wa mwanya 68 ku isi, umwe mu myanya myiza Amavubi yagezeho mu mateka yayo.
Igihe Constantine yatozaga Amavubi iyi kipe yabonye ticket yo gukina icyiciro cya nyuma cy’imikino y’igikombe cya Afurika ariko ihita ifatirwa ibihano ikurwamo kubera gukinisha umukinnyi Daddy Birori wari ufite ibyangombwa bimuranga birimo uburiganya, nk’uko byatangajwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.
Constantine, wahembwaga 11,000$ ku kwezi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa FARWAFA icyo gihe, yahise asezera ku kazi ke avuga ko yabonye akeza kurushaho mu Buhinde.
Kugeza mu mpera z’umwaka ushize, Constantine yari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Pakistan.
Nyuma yo gutoza amakipe y’ibihugu birimo Ubuhinde, Malawi, Sudan, afatwa nk’umwe mu bongereza batoje amakipe menshi y’ibihugu by’amahanga.

