#Kwibuka 32: Abantu 53 bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside

#Kwibuka 32: Abantu 53 bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje  ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakiriye amadosiye 47 aregwamo abantu 53 bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

RIB ivuga ko abantu  53 bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside  n’ibyaha bifitanye isano naho 6 bakurikiranyweho ivangura n’amacakubiri.

Abafunzwe bakekwaho ibyaha by’ivangura no guhembera amacakubiri bo bagabanyutseho 16,7% bagera kuri batanu, bavuye kuri batandatu mu 2025.

RIB yatangaje ko muri ibyo birego, ibyaha byinshi byakorewe mu ntara y’Amajyepfo kuko ari 14, mu Burasirazuba ni 13, mu Burengerazuba ni 10, Umujyi wa Kigali 7 n’Amajyaruguru afite 3.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri ibyo byaha, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 22, bingana na 44.9%.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko  guhakana Jenoside ni ibyaha umunani bingana na 16.3 %, gupfobya Jenoside ni ibyaha birindwi bingana na 14.3%, guha ishingiro Jenoside (12.2%), ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha bine bingana na 8,2%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside (2%) nicyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso (2%).

RIB ivuga ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025 amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo yagabanyutse kigero cya 38.1%.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui