u Bubiligi bwamaganye amakuru abushinja guha u Burundi intwaro zo gutera u Rwanda

u Bubiligi bwamaganye amakuru abushinja guha u Burundi intwaro zo gutera u Rwanda

Guverinoma y’u Bubiligi yamaganiye kure amakuru akomeje gukwirakwira ayishinja guha u Burundi intwaro zigamije kuzifashishwa mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda, ivuga ko ayo makuru agamije guteza umwuka mubi mu karere.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hatangiye kuvugwa amakuru avuga ko u Bubiligi bwaba bwarinjiye mu mugambi wo gufasha u Burundi gutera u Rwanda. Muri ayo makuru, havugwamo ko bwaba bwaranatanze indege zitagira abapilote (drones) zigera ku 5,000.

Aya makuru yagarutsweho n’ukoresha konti ya X yitwa “Minister of Happiness”, wavuze ko yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, amusaba ibisobanuro kuri ayo makuru.

Mu butumwa bwe, yagize ati:

“Nshuti Minisitiri Maxime, ndabandikiye nshaka umucyo ku makuru akomeje gukwirakwira avuga ko u Bubiligi bushinjwa guha u Burundi intwaro mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.”

Yakomeje abaza niba ayo makuru ari ukuri, cyangwa niba atari yo, asaba kumenya ingamba ziri gufatwa mu guhangana n’ikwirakwizwa ryayo.

Uyu muntu kandi yagaragaje ko hari andi makuru avuga ko uwo mugambi uvugwa waba urimo n’ibindi bihugu birimo Afurika y’Epfo, Angola, Tanzania ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Nshingiye ku buremere bw’ibi birego, nifuzaga kubabaza mu buryo butaziguye: aya makuru arizewe? Niba atari yo se, ni izihe ngamba ziri gufatwa mu guhangana n’ayo makuru?”

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko aya makuru ari ibihuha bidafite ishingiro, igasaba abantu kwirinda kuyaha agaciro, kuko ashobora guteza umwuka mubi no guhungabanya umutekano w’akarere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, mu gusubiza kuri ibi yabajijwe, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa.

Maxime Prévot yagize ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite. Nta ntwaro zigeze ziva mu Bubiligi zijya mu Burundi.”

Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko aya makuru ayobya atari mashya. Bikorwa ahanini mu nyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi, yaba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa mu karere kose, no kubangamira ibikorwa bikomeje gukorwa mu biganiro by’amahoro. Bityo ndasaba buri wese kutagwa muri uyu mutego.”

Maxime Prévot yakomeje avuga ko aho u Bubiligi buhagaze hasobanutse kandi butazigera bwisubira ku ijambo, kuko bwamye buvuga ko nta muti unyuze mu ngufu za gisirikare waboneka mu burasirazuba bwa DRC.

Yanzuye avuga ko inzira yonyine nzima kandi iramba mu gushaka umuti w’bibazo, ari iya politiki, hashingiwe ku biganiro n’imishyikirano bihuza impande zose zirebwa n’ibibazo.

 

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui