Gira u Rwanda”: Intayoberana Igiye Kwizihiza Imyaka 12 Yo Guteza Imbere Umuco Nyarwanda
Iki gitaramo ntikizaba ari igitaramo gisanzwe cyo kwidagadura gusa, ahubwo kizabera urubuga rwo kwizihiza urugendo rw’imyaka 12 rw’itorero rimaze kuba umwe mu ba ambasaderi bakomeye b’umuco nyarwanda imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ryashinzwe mu 2014 na Kayigemera Sangwa Aline, Intayoberana kuri ubu igizwe n’ababyinnyi barenga 100, ikaba imaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu bisaga 25 ku migabane itandukanye, ibikorwa byatumye iba imwe mu nkingi zifasha kumenyekanisha umuco w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy’Intayoberana i Nyamirambo, Umuyobozi Wungirije w’iri torero, Nizeyimana Emmanuel uzwi nka Nicky Dimpoz, yavuze ko imyaka 12 ishize yaranzwe no gukura no kwaguka, nubwo urugendo rutabaye rworoshye.
Yagize ati: “Iyi myaka 12 yaranzwe n’ibitaramo byinshi, ingendo mu bihugu bitandukanye ndetse no kwaguka mu buryo bwose.”
Yagaragaje ko kimwe mu byabasigiye amasomo menshi ari icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse ibikorwa byinshi by’umuco n’imyidagaduro.
Ati:“Kwiga ni uguhozaho. Uko ugenda ubona byinshi ni ko uba inararibonye. COVID-19 yaradusubije inyuma, ariko twabaye mu ba mbere bongeye gutegura igitaramo nyuma y’icyo cyorezo, bituma n’abandi babona ko ubuzima bushobora gukomeza.”
Nicky yavuze ko kimwe mu bintu Intayoberana yishimira cyane atari ibitaramo ikora gusa, ahubwo ari uruhare igira mu kubaka ubuzima bw’urubyiruko ruyinyuramo.
Ati:“Turarera tugakuza. Hari abagiye mu mashuri yisumbuye, abandi bajya kwiga i Burayi, abandi bashinga ingo. Ibyo ni byo bidushimisha cyane.”
Yasobanuye ko Intayoberana atari ahantu ho kubyina gusa, ahubwo ari ishuri ryigisha urubyiruko indangagaciro zirimo gukorera hamwe, kwigirira icyizere, gukunda igihugu no kubaha umuco nyarwanda.
Mu rugendo rwayo, Intayoberana yagiye itegura ibitaramo byabaye ibimenyetso by’iterambere ryayo. Muri byo harimo “Twambaye Ikirezi” cyabaye mu 2018, “Igitaramo Iwacu” cyabaye ku wa 25 Ukuboza 2022, ndetse na “Akanigi Kanjye” cyabaye mu Ugushyingo 2023, byose bikaba byari bigamije gukomeza gukundisha Abanyarwanda umuco gakondo.
Uyu mwaka, “Gira u Rwanda” ni yo ntego nshya Intayoberana yihaye. Abateguye iki gitaramo bavuga ko kigamije kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira ku gukunda umuco wacyo, ndetse no gushishikariza urubyiruko gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Abazitabira bazinjira bishyuye amafaranga ari hagati ya 10,000 Frw na 25,000 Frw, mu gihe ameza y’abantu umunani azagura 200,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo, ibiciro bizazamuka, amatike akazaba ari hagati ya 15,000 Frw na 35,000 Frw, naho ameza agure 250,000 Frw.
Mu gihe isi ikomeje guhinduka no kugendera ku muvuduko w’ikoranabuhanga n’umuco uva hirya no hino, Intayoberana ivuga ko gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda ari inshingano ya buri Munyarwanda. Nyuma y’imyaka 12 y’urugendo, iri torero rivuga ko rizakomeza guhanga udushya no kugeza umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, mu gihe “Gira u Rwanda” izaba ari indi ntambwe yo kwerekana ko umuco ushobora kubaho, ugatera imbere kandi ugakundwa n’ibisekuru bishya.
Amafoto:







Inkuru: UFITINEMA Aime Gerard