NCBA Bank Rwanda yatangije urubuga rwa ConnectPlus rugamije koroshya serivisi z’imari ku bigo by’ubucuruzi

NCBA Bank Rwanda yatangije urubuga rwa ConnectPlus rugamije koroshya serivisi z’imari ku bigo by’ubucuruzi

NCBA Bank Rwanda yatangaje ku mugaragaro urubuga rushya rwa NCBA ConnectPlus, ikoranabuhanga rigamije korohereza ibigo by’ubucuruzi kubona no gukoresha serivisi za banki mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bufite umutekano.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 23 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abayobozi ba NCBA Bank Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, abakiliya ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers).

NCBA ConnectPlus ni urubuga rugenewe cyane cyane ibigo by’ubucuruzi, aho ruzabifasha gukora ibikorwa bitandukanye birimo kwishyura no gucunga imishahara y’abakozi, gukurikirana konti z’ikigo, gukora ubwishyu butandukanye no gucunga amafaranga mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ari imwe mu ntego z’iyi banki, hagamijwe gutuma abakiliya babona serivisi zose badakeneye kugera ku mashami yayo.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi z’ingenzi dushingiraho muri NCBA Bank. Turifuza ko abakiliya bacu babona serivisi zacu aho bari hose, badakeneye kujya ku mashami ya banki, bityo bakabasha gukoresha igihe cyabo neza binyuze mu ikoreshwa rya telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe serivisi z’ikoranabuhanga muri NCBA Bank Rwanda, Catherine Ngali, yavuze ko NCBA NOW na NCBA ConnectPlus ari zimwe mu serivisi zigaragaza icyerekezo cya banki mu kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

Yasobanuye ko NCBA NOW ifasha abakiliya ku giti cyabo, mu gihe ConnectPlus yagenewe ibigo by’ubucuruzi, zikaba zose zigamije gutanga serivisi zihuse, zoroshye kandi zizewe.

Na ho umwe mu bayobozi ba NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari, yavuze ko serivisi ya Mokash ikomeje kwaguka, aho imaze kwakira abakiliya barenga miliyoni eshanu, barimo abarenga 60% b’urubyiruko, agaragaza ko urubyiruko rukomeje kwitabira ikoreshwa rya serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga.

NCBA Bank Rwanda ni ishami rya NCBA Group, ikorera mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda na Côte d’Ivoire. Iyi banki yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, kandi kugeza ubu ifite amashami i Kigali no mu turere twa Musanze, Nyagatare, Rubavu, Kayonza na Rusizi, ikomeje kwagura serivisi zayo hibandwa ku ikoranabuhanga no korohereza abakiliya.

NCBA BANK Rwanda yamuritse urubuga rufasha abakiliya gukoresha serivisi zayo hifashishijwe ikoranabuhanga


igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abakiliya ba NCBA Bank Rwanda.

 

Umuhanzi Ariel Wayz yasusurukije abitabiriye iki  gikorwa

 

inkuru; UFITINEMA Aimé Gerard

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui