Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo igihugu gihura nabyo

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo igihugu gihura nabyo

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 i Gabiro kwirinda umuco wo kwishingikiriza ku bandi no gutegereza ko Leta ari yo ikemura ibibazo byose, arushishikariza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Mu kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko, Perezida Kagame yibanze ku guhindura imyumvire yo guhora umuntu yinubira ibibazo aho gushaka uburyo bwo kubikemura.

Yabasabye kutaba mu bavuga ngo “Leta nta cyo idukorera”, ahubwo bagatekereza icyo bo ubwabo bashobora gukora kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Mube igice cy’igikemura ikibazo. Mube igice cya Leta, icy’abikorera cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose. Ni uburenganzira bwanyu, ariko ntimukabikore mu mwuka wo guhora munenga cyangwa musaba.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufasha buturutse hanze bushobora kuba ingirakamaro, ariko budakwiye kuba ikintu gihoraho gitegerejwe. Yashishikarije urubyiruko guteza imbere ibitekerezo byarwo, kubiganiraho n’inshuti, bagenzi babo ndetse n’imiryango yabo, hanyuma bakareba ibigo bishobora kubafasha kubishyira mu bikorwa.

Yasobanuye ko igitekerezo gishobora gutsindwa inshuro nyinshi mbere yo gutanga umusaruro, ariko ko bidakwiye gutuma uwagitekereje areka kugerageza.

Yagize ati: “Mushobora gutanga ibitekerezo icumi mukabona bine ntibyagenze neza. Ariko niba bitandatu byagenze neza, kuki mutakongera kugerageza?”

Yabashishikarije kuva muri iri torero bafite indi mitekerereze mishya, irangwa no kuba abubatsi b’igihugu, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abashaka ibisubizo by’ibibazo.

Perezida Kagame yanagarutse ku ruhare rw’Itorero mu kubaka abaturage bashoboye guhangana n’ibibazo by’ubuzima, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yavuze ko Itorero rifasha urubyiruko guhura, kwiga umuco warwo, gusobanukirwa indangagaciro zarwo no kubona umurongo ubafasha guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima.

Yagize ati: “Umuntu, umuryango n’igihugu byubakwa bishingiye ku muco wabyo.”

Perezida Kagame yasabye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha ikinyarwanda, cyane cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Yanategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikinyarwanda mu nzego z’umutekano.

Agaruka ku mateka y’u Rwanda, yavuze ko igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye by’impinduka, cyane cyane mu gihe cy’ubukoloni, bwahinduye byinshi mu muco no mu mibereho y’Abanyarwanda.

Yibukije kandi ingaruka zo gusenyuka kw’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’ubwigenge n’amahano igihugu cyanyuzemo.

Yabwiye urubyiruko ko ayo mateka akwiye kuba isomo.

Yagize ati: “Ibyabaye ntibyari bikwiye kuba. Muratekereza ko byasubira kuba? Nizeye ko ari yo mpamvu mwaje hano: gufata iri somo no kudatakaza igihe.”

Perezida Kagame yasoje asaba urubyiruko kuva muri iri torero rufite intego yo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu, rugaharanira kuba igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda aho kuba ababirebera kure.

 

 

Inkuru: Ufitinema Aime Gerard

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui