Amarushanwa mashya y’umuziki azasiga abahanzi batatu bafite indirimbo n’amashusho by’umwuga
Mu Rwanda hatangijwe amarushanwa mashya y’umuziki yiswe STARLIFT, agamije guha urubuga abahanzi bakizamuka bafite impano yo kuririmba no kubafasha kubona amahirwe yo guteza imbere umwuga wabo.
Aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Your Voice, Your Opportunity”, akaba yateguwe na IKRadio, ku buyobozi n’ubufatanye bw’ikigo Belie.Africa Ltd, mu bufatanye na GoodRich TV ndetse na INGANZA Z’EJO Records.
Kwiyandikisha byatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, bikazamara iminsi 30.
Abahanzi bifuza kwitabira basabwa kohereza video ngufi ibagaragaza baririmba, ifite hagati y’amasegonda 30 n’umunota umwe n’amasegonda 30, kuri WhatsApp +250 735 340 145. Kwiyandikisha ni ubuntu.
Nyuma yo kwakira ubusabe bw’abahanzi, akanama gategura amarushanwa kazatoranya abahanzi 60 bazakomereza mu cyiciro cy’amarushanwa. Abatoranyijwe bazahabwa nimero zizabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza no kumenyekanisha impano zabo.
Abakunzi ba muzika bazagira 80% by’amajwi
Mu buryo bwo kugena abazitwara neza muri STARLIFT, 80% by’amanota bizava ku bakunzi ba muzika, mu gihe 20% bizatangwa n’abacamanza.
Muri izo 80% z’abakunzi ba muzika, 10% zizashingira ku mikoranire y’abahanzi n’abakunzi babo kuri YouTube, aho hazitabwaho views, likes na comments.
Izindi 70% zizava ku majwi azajya atorerwa kuri internet, binyuze ku rubuga rwa STARLIFT ruzashyirwa ahagaragara abahanzi 60 bamaze gutoranywa.
Abategura bavuga ko gutora bizakorerwa kuri internet kandi uburyo bwabyo bukazashyirwa ahagaragara, ku buryo abakunzi ba muzika bazagira uruhare rutaziguye mu gushyigikira abahanzi bakunda.
Uretse amajwi, ibikorwa by’abahanzi 60 bizajya bimenyekanishwa kuri YouTube ndetse no kuri GoodRich TV, kugira ngo bigere ku bakunzi benshi.
Abategura STARLIFT bavuga ko uburyo bwo gutora buzashyirwaho mu buryo bugamije kurinda ubunyangamugayo bw’amarushanwa no gukumira uburiganya, birimo gukoresha views cyangwa interactions z’ibihimbano.
Abatsinze batatu bazahabwa umusaruro w’umwuga
STARLIFT ntabwo igamije gusa gushaka umuhanzi wegukana amarushanwa, ahubwo abategura bavuga ko ari umushinga ugamije gufasha impano nshya kubona amahirwe yo kwinjira no gutera imbere mu ruganda rw’umuziki.
Abahanzi batatu bazitwara neza kurusha abandi bazahabwa amahirwe yo gukorerwa indirimbo ndetse n’amashusho yayo ku rwego rw’umwuga, hiyongereyeho n’ibindi bihembo bitandukanye.
Abategura bavuga ko aya mahirwe azafasha abahanzi kubona ibikorwa bifatika bashobora kwifashisha mu kubaka umwuga no kurushaho kumenyekana.
Uyu mushinga uzifashisha cyane itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi. YouTube, website, televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga bizaba mu bikoresho bizakoreshwa mu kugeza impano zabo ku bantu benshi.
Abategura STARLIFT bavuga ko bifuza ko uyu mushinga uba urubuga ruhuza abahanzi, itangazamakuru n’abakunzi ba muzika, rukanafasha impano nshya kubona amahirwe yo guteza imbere umwuga wazo.
Abahanzi bakizamuka bafite impano yo kuririmba baratumiwe kwitabira STARLIFT no gukoresha aya mahirwe mu kwigaragaza.
Ubu ni uburyo bw’incamake y’amajwi :
- 20% — Abacamanza
- 10% — YouTube: views, likes na comments
- 70% — Amajwi yo kuri website ya STARLIFT
- Vote imwe = umuntu umwe atora rimwe gusa
Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, bikazamara igihe cy’iminsi 30 uhereye igihe kwiyandikisha byatangiriye, bivuze ko bizarangira tariki ya 26 Nzeri 2026 .
Nyuma yo kwiyandikisha akanama gategura aya marushanwa kazatoranyamo abantu 60 bazinjira mu kiciro cy’amarushanwa aribwo bazahabwa na numero zibaranga kugira ngo zizabafashe mu gihe biyamamaza.
Uruhare runini muri aya marushanwa ruzagirwamo ahanini n’umuhanzi ndetse n’umukunzi we, abacamanza bazaba bafite 20% naho abahanzi n’abakunzi babo aribo bagira uruhare runini, dore ko ababiteguye bavuga ko gutora bizabera mu mucyo kuri internet buri wese abona amajwi uko ari kugenda.

UFITINEMA Aimé Gerard