Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RT cyo mu Burusiya, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko ingamba u Rwanda rwashyizeho zigamije kurinda umutekano warwo ibishobora kuwuhungabanya biturutse muri RDC, by’umwihariko umutwe wa FDLR ukorera muri icyo gihugu urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ari iy’Abanye-Congo, aho umutwe wa FRN wahoze witwa AFC/M23 uhanganye n’imitwe y’ingabo ishyigikiye Leta ya Kinshasa, bityo ko atari u Rwanda ruri muri iyo ntambara.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko amasezerano ya Washington, yasinywe n’u Rwanda na RDC mu mwaka ushize, yashoboraga gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ibiganiro bya Doha byari gukemura ibibazo byagaragajwe na FRN.
Gusa, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rikibangamiwe no kubura ubushake bwa politiki kwa Leta ya RDC bwo gusenya FDLR, nk’uko ibisabwa.
Amerika ikomeje gufatira u Rwanda ibihano, birimo ibireba ingabo, bamwe mu bayobozi, sosiyete zicukura amabuye y’agaciro, Minisiteri y’Ingabo na Zigama CSS, aho kureba niba impande zombi zubahiriza ibyo zemeranyije mu masezerano ya Washington.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yanYanenguhengamira uruhande rumwe k’ubuhuza, agira ati: “Kandi tubabazwa n’uburyo ubuhuza bwa Amerika bukorwamo kubera ko burahengamye, bureba uruhande rumwe ari rwo u Rwanda, kandi ibi ntibyazana amahoro arambye mu karere.”
Yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ari we wasabye Amerika na Qatar kumufasha gukemura ibibazo bya RDC, ariko ntiyubahirize imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano ya Washington kugira ngo amahoro aboneke mu karere.
UFITINEMA Aimé Gerard