Dosiye ya Agatha Kanziga yongeye gusubukurwa
Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata, rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe.
Ku wa 5 Gicurasi 2026 umucamanza w’urukiko yavuze ko abacamanza baciye urubanza mbere batahaye agaciro gakwiye ubuhamya bumwe na bumwe n’ingingo z’amateka by’ingenzi muri iki kirego; nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitangaje.
Uyu mwanzuro uje byuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wafashwe umwaka ushize wavugaga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Agatha Kanziga Habyarimana yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.
Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana Juvenal ashinjwa n’amashyirahamwe y’abafasha abarokotse jenoside kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwari bugambiriye Abatutsi mu 1994.
Agatha Kanziga ashinjwa kuba yari ari mu itsinda rya ‘Akazu’ ryateguye rikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, no gutera inkunga radiyo RTLM bivugwa ko yari ayibereye umuyobozi aho yakwirakwije imvugo z’urwango zishishikariza kwica Abatutsi.
Uruhande rwa Kanziga ruvuga ko nta ruhare yagize muri ibyo bikorwa ndetse rwemeza ko ahubwo na we ari mu bagizweho ingaruka n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kuko ruvuga ko umugabo we yishwe kandi Kanziga yahunze igihugu ubwicanyi bugitangira.
Kuva mu 2007 Kanziga ari mu mboni z’ubucamanza mu Bufaransa ariko ntabwo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).
Agatha kAnziga yavuze mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 nyuma y’iminsi ibiri gusa Jenoside itangiye hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wari perezida w’u Bufaransa wari inshuti y’akadasohoka ya Habyarimana.
