Abakunzi ba Rayon Sports bafite impungenge ku hazaza h’umubano na SKOL

Abakunzi ba Rayon Sports bafite impungenge ku hazaza h’umubano na SKOL

Hari impungenge zikomeje kugaragazwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ku mubano uri hagati y’iyi kipe n’umuterankunga wayo mukuru SKOL Brewery Ltd. Bamwe bavuga ko gutandukana kw’impande zombi byagira ingaruka ku mikorere n’iterambere ry’ikipe, mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje gufata ibyemezo bitandukanye birebana n’abakinnyi n’abatoza.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye kandi afite abakunzi benshi mu Rwanda. Mu myaka ishize, ubufatanye hagati yayo na SKOL bwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’ikipe, birimo gutera inkunga ibikorwa byayo bya buri munsi ndetse n’ibikorwaremezo.

Mu bakunzi b’iyi kipe, hari abagaragaza impungenge zishingiye ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano w’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’uyu muterankunga. Bemeza ko SKOL yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ikipe, bityo ko gutandukana kw’impande zombi byashobora kugira ingaruka ku mishinga imwe n’imwe yari isanzwe ifasha Rayon Sports.

Izi mpungenge kandi zishingira ku byemezo bitandukanye byafashwe kuva ubuyobozi bwa Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, bwatangira inshingano. Bamwe mu bakunzi bavuga ko hari impinduka zabaye mu rwego rwa tekinike n’abakinnyi, zirimo izo ku batoza ndetse no ku bakinnyi bashya binjiye mu ikipe.

Ubwo Murenzi Abdallah yagirwaga Perezida w’inzibacyuho asimbuye Munyakazi Sadate nabwo yagiranye ibibazo na skol n’uko Imana y’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports yabaye hafi Uwayezu Jean Fidel agahita amusimbura. Bikavugwa na none ko Murenzi Abdallah , igihe yagabirwaga ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda yirukanye skol kandi yarimaze igihe itera inkunga isiganwa, kuba rero Murenzi Abdallah ashaka kwigizayo uru ruganda bizatera igihombo ikipe ya Rayon sports, mu gihe we azaba akuyemo ake karenge yigendeye.

Muri Mutarama 2026 ubwo Murenzi Abdallah yagabirwa ikipe ya Rayon sports yazanye umutoza w’umufaransa yabujijwe ariko aranga aramuzana, hadateye kabiri aramwirukana. Murenzi yirukanye kandi abakinnyi bakinaga ikibabaje abo yazanye amezi atandatu yashize ntawukandagiye mu kibuga, mu bakinnyi yaguze uretse Uwumukiza Obed niwe ukina gusa , naho abandi bahembwe ay’ubusa.

Ubu ikindi kivugwa kuri Murenzi Abdallah nicyo kuba ariho agura abakinnyi bashyashya yanze kongerera abo asanganywe amasezerano, mu mboni ya benshi iyo urebye ibiriho bikorwa na Murenzi Abdallah na Haringingo mu ikipe ya Rayon sports usanga bitazatanga umusaruro.

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bo basanga gutandukana na skol bazabura ikibuga cyo mu Nzove cyakinirwagaho shampiyona n’ikipe y’abakobwa, ibikoresho byatangwaga na skol nabyo bikazabura.

Abasesenguzi bamwe bemeza ko ibisubizo by’ibi byemezo bizagaragara mu gihe kiri imbere, bitewe n’umusaruro ikipe izakomeza gutanga mu marushanwa atandukanye. Gusa, abandi bagaragaza ko gukomeza kubaka ku bafatanyabikorwa no kubungabunga umubano mwiza na bo ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’ikipe.

Ku rundi ruhande, abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gusaba ubuyobozi gukomeza gukorera mu mucyo no gutanga ibisobanuro ku byemezo bifatwa, cyane cyane ibifitanye isano n’abaterankunga, abakinnyi ndetse n’icyerekezo cy’ikipe muri rusange.

Mu gihe Rayon Sports yitegura ibihe bishya by’imikino, amaso y’abakunzi bayo akomeje guhanga ku buryo ubuyobozi buzacunga umubano n’abafatanyabikorwa ndetse n’imicungire y’ikipe muri rusange, kuko ari byo bishobora kugira uruhare rukomeye ku musaruro wayo mu myaka iri imbere.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui