EdTech Fellowship igiye gufasha ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi kugera ku banyeshuri barenga 40,000

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gushyigikira ibigo bikora udushya twifashisha ikoranabuhanga mu burezi ari imwe mu nzira zizafasha kuzamura ireme ry’imyigire, kongera umusaruro w’abanyeshuri no kwihutisha urugendo rw’u Rwanda rugana ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho ku wa 11 Kamena 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya Mastercard Foundation EdTech Fellowship Rwanda, igamije gufasha ibigo by’ikoranabuhanga bikorera mu rwego rw’uburezi (EdTech) kwagura ibikorwa byabyo no kugera ku banyeshuri benshi kurushaho.

Muri iyi gahunda, ibigo umunani byatoranyijwe bizahabwa ubujyanama, amahugurwa ndetse n’inkunga y’amadolari ya Amerika 50,000 kuri buri kimwe, hagamijwe kubifasha guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bikemura ibibazo biri mu burezi no kwagura ibikorwa byabyo ku rwego rw’igihugu.

 


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko kugira ngo haboneke impinduka zirambye mu burezi, hakenewe gushora imari mu bitekerezo no mu mpano z’urubyiruko rufite ibisubizo bishya byafasha gukemura ibibazo biri muri uru rwego.

Yasobanuye ko udushya tugamije guteza imbere uburezi dukwiye gushingira ku bibazo nyabyo abarimu, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri bahura na byo, kugira ngo habeho ibisubizo bifatika kandi birambye.

Ati: “Iyo duteje imbere ibisubizo bishingiye ku byo abanyeshuri, abarimu, amashuri n’urwego rw’uburezi muri rusange bakeneye, twihutisha impinduka zifatika kandi zirambye haba mu mashuri no mu miyoborere y’urwego rw’uburezi.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda ICT Chamber, Alex Ntale, yavuze ko EdTech Fellowship izafasha ibigo bikora udushya mu burezi kubona ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabyo no kugera ku banyeshuri benshi kurushaho.

Yagaragaje ko inkunga izahabwa ibi bigo izabifasha kuva ku rwego ruto rw’ibikorwa bikagera ku rwego rwagutse, bityo bikagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi no gushyigikira intego z’Igihugu zirimo Icyerekezo 2050 na NST2.

Ati: “Iki gishoro kizafasha ibi bigo kwagura ibikorwa byabyo ku buryo ushobora gusanga ikigo cyakoraga mu mashuri make kibasha kugera no mu yandi menshi kurushaho.”

Umuyobozi wa Centre for Innovative Teaching and Learning (CITL) muri Mastercard Foundation, Wariko Waita, yavuze ko ikoranabuhanga mu burezi ritanga amahirwe yo kunoza imyigire no kugabanya icyuho mu kubona serivisi z’uburezi bufite ireme.

Yasobanuye ko iyi gahunda ihuza iterambere ry’uburezi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridaheza ndetse n’iterambere ry’ibigo by’ubushabitsi bikora ibisubizo bishya mu burezi ku mugabane wa Afurika.

Abahagarariye ibigo byatoranyijwe muri iyi gahunda bavuga ko inkunga n’ubujyanama bazahabwa bizabafasha kunoza ibisubizo byabo no kubigeza ku banyeshuri benshi, bityo bikagira uruhare mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Gasasira Flexi, umwe mu bayobozi b’ibi bigo, yavuze ko iyi gahunda ifungura amahirwe mashya ku rubyiruko rufite ibitekerezo bishya kandi rushaka kubibyaza umusaruro.

Ati: “Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite imishinga mishya ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo biri mu burezi.”

Biteganyijwe ko buri kigo kizitabira iyi gahunda kizagera nibura ku banyeshuri 5,000, mu gihe umubare rusange w’abanyeshuri bazagerwaho n’iyi gahunda uteganyijwe kurenga 40,000.

U Rwanda rubaye igihugu cya 12 cyinjiyemo gahunda ya Mastercard Foundation EdTech Fellowship, iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Rwanda ICT Chamber mu gihe cy’imyaka itanu, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi no gushyigikira ibigo bikora udushya muri uru rwego.

Abafatanyabikorwa bavuga ko EdTech Fellowship izafasha kubaka urusobe rw’ibigo bifite ibisubizo bishya mu burezi, bityo ikagira uruhare mu kongera amahirwe y’abanyeshuri no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Abayobora ibigo umunani byahize ibindi bigiye gufashwaku ikubitiro

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui