Kwibuka32: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagaragaje uruhare mu gusigasira amateka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) washimiwe uruhare ugira mu kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukomeza gusura no gufasha abarokotse.
Ibi byagarutsweho ku wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abahoze ari abakozi b’uyu muryango bazize Jenoside, cyabereye ku cyicaro cyawo giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Iyamuremye Benjamin, umuhungu wa Pasiteri Amoni Iyamuremye uri mu bibutswe, yashimiye BSR ku gutegura iki gikorwa, agaragaza ko gifite agaciro mu gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Yagize ati: “Uyu munsi si umunsi usanzwe; ni umunsi wo kuzirikana amateka yacu no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Yakomeje avuga ko ahagarariye imiryango y’abibutswe barimo Pasiteri Nkurunziza Alphonse, Karangwa Kitoko Thomas, Kanamugire Theogene na Pasiteri Amoni Iyamuremye, bose bagize uruhare rukomeye mu murimo wo kugeza Ijambo ry’Imana ku Banyarwanda mbere ya Jenoside.
Yagaragaje ko n’ubwo imyaka ishize ari myinshi, ibikomere bitarakira burundu, ariko hari icyizere gishingiye ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge igihugu kimaze gutera.
Ati: “Ni urugendo rwo kongera kubaho, rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”
Yashimangiye kandi ko ibikorwa bya BSR byo kwibuka no gusura abarokotse bigaragaza ko bazirikana abari abayigize n’umurage basize.
Yanagarutse ku kibazo cy’abagoreka amateka cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ntibikwiye kwihanganirwa; tugomba kubirwanya twivuye inyuma.”
Mu buhamya bwe, Patricia Mukayiza warokokeye ku Kacyiru, yavuze ko yatemwe inshuro nyinshi agasigara hagati y’urupfu n’ubuzima, ariko akaza kurokorwa n’Inkotanyi.
Yagize ati: “Nakubiswe imipanga umubiri wose, bansiga ku muhanda bazi ko napfuye, ariko Imana irandokora.”
Yavuze ko nyuma yo kurokorwa yafashijwe kuvurwa no gusubizwa mu ishuri, agaragaza ko n’abandi bana b’imfubyi bafashijwe kongera kubaho.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard yavuze ko nubwo benshi basomaga Bibiliya, hari abayobye bakijandika muri Jenoside, ashimangira ko ukwemera nyakuri kugomba kujyana n’indangagaciro z’ubumuntu.
Ati: “Twibuke tunashimira abagize ubutwari bwo kurokora abandi.”
Yakomeje ashimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, agaruka ku ruhare rw’abayihagaritse.
Ku ruhande rw’amadini, Bishop Kabayiza Louis yavuze ko hari abayobozi n’abakristu bagize uruhare muri Jenoside, ashimangira ko ari amakosa akomeye yasabiwe imbabazi.
Ati: “Ni ibintu bibabaje; batatiriye igihango n’Imana n’igihugu.”
Yongeyeho ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzakomeza gukwirakwiza ijambo ry’Imana no kurwanya inyigisho z’ubuyobe.
Igikorwa cyasojwe hibutswa ko kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo ari inshingano ya buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko rugomba kurinda ukuri kw’amateka no kubaka ejo hazaza hadashingiye ku rwango.
Amafoto:

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru.









Abayobozi batandukanye mu madini n’amatorero anyuranye ndetse na Kiliziya Gatolika, bifatanyije n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka




Bamwe mu miryango yibukwaga bazize Jenoside nabo bari baje kwibuka

Hafashwe umwanya wo kuzirikana no kunanira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, hanacanwa urumuri rw’icyizere


Uva ibumoso: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru ari kumwe na Bishop KABAYIZA Louis, Musenyeri wa diyosezi ya EAR Shyogwe akaba n’umuvugizi wungirije w’umuryango wa bibiliya mu Rwanda, ari nawe wari umushyitsi mukuru .

Umushumba mukuru w’Itorero rya UDPR mu Rwanda, Pasiteri NDAYIZE Isaie

Lt.col. [Rtd] NYIRIMANZI Gerard watanze ikiganiro mu muhango wo Kwibuka, yashimangiye ijambo Nyakubahwa Paul Kagame yavuze atangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka, avuga ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ati ”Bamwe mubayihagaritse turacyariho.’’

Patricie MUKAYIZA warokokeye mu Murenge wa Kacyiru mu buhamya bwe yasangije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokowe n’Inkotanyi


Umuhango wasojwe hashyirwa indabo ku Rwibutso ruriho amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside



