‘Kigali Christian School‘ yizihije imyaka 20 imaze itanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo

‘Kigali Christian School‘ yizihije imyaka 20 imaze itanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo

Kuri uyu wa 6 Kamena 2026, Ishuri rya Kigali Christian School, ku bufatanye na Youth For Christ Rwanda, ryizihije imyaka 20 rimaze ritanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo, mu rwego rwo kurera no gutegura urubyiruko rufite ubushobozi, inshingano n’imyitwarire myiza.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’iri shuri giherereye mu Murenge wa Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo; aho abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’inshuti z’ishuri bahuriye hamwe bishimira uru rugendo rw’imyaka makumyabiri rwabaye urw’iterambere n’impinduka nziza mu burezi.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo amasengesho yo gushimira Imana, indirimbo n’imbyino by’abanyeshuri, ubuhamya bw’abarangije muri iri shuri ndetse n’ibiganiro byagarutse ku ruhare Kigali Christian School yagize mu kubaka ubuzima bw’abanyeshuri no kubategurira ejo hazaza heza.

Sangwa Kennedy ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge na Computer ( MPC) akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri mu kigo.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kwishimira kwiga mu kigo cya KCS ari uburezi gitanga kandi kikanigisha Imana cyane.

Ati: “ Iki kigo nicyo nabonye giha umunyeshuri umwanya mu bikorwa by’ivugabutumwa noneho kandi bakanatanga uburezi bufite ireme”.

UWASE Deborah, nawe ni mugenzi we, yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Imiterere y’isi n’Ubuvanganzo (HGL).

Avuga ko nk’unwana w’umukobwa wiga amasomo ye ndetse na Bibiliya hari indangagaciro aharanira kugira no kuzihagararamo neza.

Ati: “ Ngendeye ku bakozi b’Imana batandukanye bo muri Bibiliya nka Esteri na Rusi bimfasha kumenya uko nakwitwara hano ku ishuri no hanze mu buzima busanzwe”.

Abayobozi b’iri shuri bagaragaje ko imyaka 20 ishize yabaye igihe cyo guharanira gutanga uburezi bufite ireme, bugamije guteza imbere ubumenyi, imyitwarire myiza n’indangagaciro za Gikristo, bikomeje gufasha abanyeshuri kuba abaturage beza bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu no hanze yacyo.

NSENGINANA Jean Marie Vianney, ashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri byose bya Youth For Christ , avuga ko imitsindire iri ku rwego rwo hejuru n’indangagaciro z’abanyeshuri bafite aho babikura.

Ati: “ Burya nta utanga icyo adafite! Dufite abarezi beza b’Abakristo, bakunda umurimo kandi bafite ubumenyi n’ubuhanga ikigo nacyo kigatanga ubushobozi, bituma abana bishimira ishuri bityo bikabafasha gutsinda neza”.

Umuyobozi wa ‘Jeunesse pour Christ au Rwanda’ inayobora ibigo byose bya KCS , Jean Baptiste MUGARURA, avuga ko n’ubwo bishimira urugendo rw’aho bavuye n’aho bageze, banishimira umusanzu batanga mu gihugu no hanze yacyo kandi ko bigaragara ko ari umusaruro wo kwishimirwa .

Ati: “ Abana bacu barangirije aha usanga haba muri za Kaminuza, ibigo byisumbuye hose babarwanirira. Hari abari kwiga gutwara indege, abarimu, Enjeniyeri, n’abandi, ibyo byose ni ibyo kwishimira n’ubwo urugendo rugikomeje”.

Kigali Christian School yatangiriye mu bushobozi buke, ahantu mu cyaro kitagira amazi n’amashanyarazi, ubu ni ikigo gifite amashuri y’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye kikaba cyaranagabye amashami mu Karere ka Rwamagana na Gicumbi, aho bafite abanyeshuri bose hanwe basaga ibihumbi 2.

ikomeje kwamamara nk’ikigo cy’uburezi cyiyemeje kurera umwana mu buryo bwuzuye, kikamufasha gukura afite ukwemera, indangagaciro nziza ndetse n’ubumenyi bumutegurira guhangana n’ibibazo by’isi ya none.

Kugeza ubu mu mashami ya Rwamagana na Gicumbi harimo abana b’incuke n’abiga mu mashuri abanza gusa, kubera imitsindire yabo n’imikoranire myiza n’ibindi bigo, bohereza abana kandi mu bigo byifuzwa kwigamwo na benshi nka Ntare School n’ahandi,

Ku kicaro gikuru kiri muri Gasabo niho hari abanyeshuri b’ingeri zitandukanye nk’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye yigwamo n’abana bacumbikirwa ku kigo ndetse n’abataha, bakiga mu mashami atandukanye ategura umwana kuziga ibizamugirira akamaro nka MS 1, MS2, ARTs and Humanities,MPC, MCE, MCB, PCB, HLP, HLG

Amafoto:

Abanyeshuri bo mu mashami atandukanye ya KCS n’abarezi babo bari babukereye bakora akarasisi imbere y’ababyeyi, inshuti n’abayobozi batandukanye



Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator) ni Bwana MUDAHERANWA Regis.

Itorero ry’ikigo mu mbyino za kinyarwanda na kizungu basusurukije abitabiriye umuhango



Hatanzwe kandi ibikombe ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyirwa

Hakaswe unugati nk’ikimenyetso cy’isabukuru

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui