Guverinoma y’uRwanda yemeje ko uwari umuvugizi wayo ‘Alain Mukuralinda’ yitabye Imana

Guverinoma y’uRwanda yemeje ko uwari umuvugizi wayo ‘Alain Mukuralinda’ yitabye Imana

Guverinoma y’u Rwanda, yemeje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Ni ibyemejwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda kuri uyu wa 04 Mata 2025 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k’umutima.”

Yakomeje igira iti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Amakuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda w’imyaka 55 yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Ku mbuga nkoranyambaga inshuti n’abakoranye na Alain Muku bakomeje kumusabira iruhuko ridashira.

Alain Mukuralinda yari  muntu ki?

Ku wa 14 UKuboza 2021 nibwo Alain Mukuralinda yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ni nyuma yo kumara igihe akora ku mwanya w’Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Yize amashuri y’inshuke  mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho (Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka itandatu.

Muri Kamena 1990 nibwo yasoje amashuri abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi.

Alain Mukuralinda mbere y’uko akora mu Bushinjacyaha, yari asanzwe ari umuhanzi ndetse anareberera inyungu z’abahanzi.

Indirimbo “Tsinda, Batsinde” yaririmbiye ikipe y’Igihugu Amavubi izahora ari urwibutso ko habayeho umugabo w’umuhanga witwa Alain Mukuralinda.

Mbere yaho yabaye umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aba n’umushinjacyaha mu manza zirimo n’urwa Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari n’umuhanzi w’indirimbo zirimo n’iz’urukundo ndetse n’uw’indirimbo “Tsinda Batsinde” yamamaye yo gushimagiza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.

Muri bimwe mu biganiro bya vuba yaherukaga kugira mu itangazamakuru, harimo ku gucana umubano n’Ububiligi u Rwanda rushinja kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo mu kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo no kugira uruhare mu gutuma rufatirwa ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ububiligi bwavuze ko bubabajwe n’icyo cyemezo cy’u Rwanda.

Alain 'Muku' yamenyekanye kandi nk'umuhanzi, mu ndirimbo ye yakunzwe cyane "Tsinda Batsinde" yaririmbiye ikipe y'igihugu Amavubi

Alain ‘Muku’ yamenyekanye kandi nk’umuhanzi, mu ndirimbo ye yakunzwe cyane “Tsinda Batsinde” yaririmbiye ikipe y’igihugu Amavubi

Yari aherutse no kugirana ikiganiro na shene yo kuri YouTube aho yabajijwe niba u Rwanda rutarabaye “intakoreka” kubera ko mu bihe bitandukanye rwagiranye amakimbirane n’ibihugu byose birukikije.

Yabwiye shene Mama Urwagasabo TV ati: “Oya… Ni kuki iyo mujya kubaza ikibazo nk’icyo, si byo, mugendera gusa ku magambo bavuga, ibintu nk’ibi biba byanditse nta n’umwe ujya ubizana ati ‘Dore uko mwigira intakoreka iyo babasabye ibi ntimubishyira mu bikorwa?’

“Wenda batuziza yuko twebwe tugerageza gushyira mu bikorwa ibintu biba byanditse.”

Ni we wumvikanaga avugira leta y’u Rwanda mu bitangazamakuru bikoresha Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Alain Mukuralinda yapfuye

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui