RDC: Abasaga 30 bishwe n’imyuzure yatejwe 30 nyuma y’imvura nyinshi yaguye i Kinshasa

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 4 ishyira iya 5 Mata (4) mu murwa mukuru Kinshasa ari yo ntandaro y’imyuzure n’isuri byishe abantu 33.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano ivuga ko 23 muri bo bapfuye ku wa gatandatu, naho abandi 46 bajyanwa mu bitaro kubera gukomereka.
Inzu nyinshi na zo zakumunzuwe n’imyuzure muri komine (uturere) za Mont-Ngafula, Ngaliema na Barumbu ndetse uburyo bwo kubona amazi meza mu duce tumwe two mu ntara y’umujyi wa Kinshasa bwarahagaze ku wa gatandatu.
Mu itangazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shabani Lukoo Bihango yavuze ko ku cyumweru abandi bantu 10 bapfuye ndetse ingo 200 zirengwaho n’imyuzure muri komine za Limete, Matete na Masina.
Abategetsi bavuga ko bashyizeho uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye bwo guhungisha abibasiwe no kwegeranya amatsinda yo gutanga ubufasha bw’ibanze, nko kubonera abantu aho baba bikinze by’agateganyo.
Ariko Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DRC yasubiyemo amagambo y’abaturage bavuganye na yo bayibwiye ko ubutabazi bwatangiye ku cyumweru bwakorwaga mu buryo bw’amaburakindi.
Radio Okapi yatangaje ko ahanini abakora ubutabazi bari urubyiruko rutuye muri utwo duce batwaraga abana ku ntugu zabo ndetse bagafasha abakuze kugenda mu mazi babarandase ngo batarohama.

PHOTO/ AFP VIA GETTY IMAGES
Kugeza ubu, Minisitiri Shabani avuga ko hashyizweho ahantu hane ho kwita ku bibasiwe n’imyuzure n’isuri. Aho ni:
- Mu kigo Institut Lumumba: ahari kwitabwaho imiryango 115;
- I Kitomesa muri N’djili: ahari kwitabwaho imiryango 100;
- I Kimwenza: aho imiryango 70 irimo kwitabwaho;
- No ku kibuga cy’umupira w’amaguru ‘Stade Tata Raphaël’ ahari kwakirirwa abantu
Minisitiri Shabani yamenyesheje abaturage ko leta irimo kwita kuri aya makuba “mu buryo bukwiye” muri uyu mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 17.
Muri Gicurasi (5) mu mwaka wa 2023, imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi nabwo byari byishe abantu nibura 176 mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu y’Epfo.