#kwibuka31: ‘Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho, kandi ntawe bagomba kubikesha ‘- P. Kagame

#kwibuka31: ‘Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho, kandi ntawe bagomba kubikesha ‘- P. Kagame

Igihugu cy’u Bubiligi cyashinjwe uruhare mu mateka y’ubwicanyi bwaranze u Rwanda bwaje kugera kuri Genocide yo mu mwaka wa 1994.

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31, Umukuru w’igihugu Paul Kagame ndetse na Ministri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda bemeje badaciye ku ruhande kou Bubiligi bwagize uruhare rutaziguye mu gushyamiranya Abahutu n’Abatutsi.

Uretse gutererana Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ingabo z’Ababiligi cyari ahitwa Kicukiro, iki gihugu cyanashinjwe uruhare mu bikorwa byibasiye Abatutsi mbere ndetse na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge.

Muri uyu muhango hagarutswe kandi no bikorwa by’ubwicanyi, aba bategetsi bavuze ko bikorerwa Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi umuryango mpuzamahanga ntugire icyo ubikoraho.

Mu kiganiro cy’ubucukumbuzi bw’amateka cyatanzwe na Ministri w’ubumwe bw’Abanyarwanda Jean Damascene Bizimana ntiyanyuze ku ruhande.

Yashinje igihugu cy’U Bubiligi cyakolonije U Rwanda kuba cyarabibye urwango mu moko agize Abanyarwanda ariko kikigiriza nkana ku Batutsi.

”Col Logiest w’Umubiligi yimuye abatutsi ku gahato mu bice bimwe bajyanwa mu Bugesera. Yategetse ko abakozi b’abatutsi birukanwa bagasimbuzwa abahutu. Ngo yagira ngo abahutu batwarwe na bene wabo. Ishyaka rya UNAR ryarabirwanyije ariko barirega kuba iry’abatutsi no kugendera ku bitekerezo by’Abakomunisti ”

Ibi kandi byashimangiwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame wavuze ko hari ibihugu bikomeye atavuze amazina byashyize igitutu gikomeye kuri Ministri Bizimana kubera gutinyuka gushyira hanze ukuri nk’uku.

Perezida Kagame yavuze ko na we bimugeraho aho hari abaza kumuburira ko akabya kuvuga amagambo ahangara abanyembaraga.

Perezida P Kagame
PHOTO/RBA
“Ariko igisubizo mbaha ni uko niba ngomba kubaho kugira ngo nemere ibyo bintu, simpamya ko n’ubundi naba ndiho, naba meze nk’uwapfuye”. President Paul Kagame

Gusa nk’uko yabivuze ngo ntazatinya kureba mu maso uwo ari we wese utesha Abanyarwanda agaciro.

” Hari abaza bakambwira ngo urabona…urakabya kuvuga ibintu bivuguruza abanyembaraga, bashobora kukwica. Icya mbere byaba bivuze ko ari abicanyi. Ariko igisubizo mbaha ni uko niba ngomba kubaho kugira ngo nemere ibyo bintu, simpamya ko n’ubundi naba ndiho, naba meze nk’uwapfuye. Kubaho ubuzima bw’ikinyoma, numva ko ubuzima bwanjye mbukesha undi muntu n’ubundi sinaba ndiho. Kuki ntapfa ndwana, kuki, Abanyarwanda batapfa barwanya aho gupfa nk’isazi .”?

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho kandi ko batagomba kumva ko hari uwo babikesha.

Yahamamagariye abaturage be ndetse n’abandi baturage b’Afrika guhaguruka bakanga agasuzuguro

”Nzabwira buri wese mureba mumaso nti”genda ugwe iyo (go to hell).

Abavuga ngo bazahagarika inkunga…nibagwe iyo ..Nta bwoba mfite bw’imbaraga bafite, ahubwo mfite impungenge z’Abanyarwanda …Abanyarwanda bumva ntacyo bibatwaye kuba hari ababafata uko bashatse. Ni ryari bazanga gusuzugurwa aka kageni? Kubwirwa ko bagomba kubaho nk’aho ari impuhwe bagiriwe n’umuntu runaka. Mbega ikimwaro!!!”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31wabareye ku rwibutso rwa Kigali ku rwego rw’igihugu, ahanacanywe urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Ahandi mu gihugu umuhango wabereye ku nzego z’ibanze ahagombaga gutangwa ibiganiro ku mateka ya jenoside.

Kuri iki cyumweru, I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga kuri Genocide yari ifite intego yo kwibaza impamvu intego y’isi y’uko Genocide itazongera kubaho isa n’iyatsinzwe.

Mu buryo butaziguye, u Bubirigi bwatunzwe agatoki mu ruhara rwo kubiba amacakubiri mu Rwanda yabaye intandaro ya genocide

Muri iyi nama hongeye gutungwa agatoki ukurebera kw’amahanga imbere y’ubwicanyi buronda ubwoko bukorerwa ku butaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Abari mu nama basabye Loni guhaguruka igatabara abo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa n’ingabo za Leta cyangwa andi moko basabwa kujya mu Rwanda kuko batemerwa nk’abanyagihugu.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *