#Kwibuka31: Umwanditsi Musekeweya Liliane akoresheje ibihangano bye yakebuye ababyeyi kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Impuruza, yatubwiye ko yitegereje ingengabitekerezo ya Jenocide ndetse n’ivanguramoko bigaragara mu bana bakiri bato, cyane cyane aho usanga byiganje ku mbuga nkoranyambaga nka za tiktok, Facebook,… ahamya ko ntahandi babikomora atari mu bantu bakuru, cyane ko abenshi muri abo bana usanga baranavutse mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari Politiki nziza irwanya iby’amoko.
Yagize ati: “ Uziko ujya ku mbuga nkoranyambaga ukareba ikintu cyanditsweho kiganisha ku moko wakubita amaso k’umuntu ucyanditse ukumirwa neza nezaaaa! Kuko akenshi usanga ari abana b’urubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ukibaza aho babikura bikakuyobera”.
Uyu mwanditsi avuga ko mu busesenguzi bwe asanga aba bana nta handi babikura usibye mu bantu bakuru bababana mu ngo zabo, usanga bakoresha imvugo zibaroga mbese za zindi bita ‘Ingengabitekerezo yo ku ishyiga’ ari naho ahera asaba abantu bakuru na Leta y’uRwanda kuba maso urubyiruko ntirukomeze kurogwa bene aka kageni.
Avuga ko ko kuri we bimutera impungenge ko abakuru baramutse batabaye maso ngo batoze ndetse bakumire imvugo n’imyumvire iyo ariyo yose igaragaramo ivangura nk’iryo, yageza ahabi u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange kandi uRwanda n’Isi yose duhora turirimba ngo ‘ Ntibizongere’ byaba ari imvugo gusa itagira ibikorwa.
Asoza avuga ko igihugu cy’uRwanda cyuzuyemo ibikomere bikomoka ku mateka mabi yaranze igihugu, akaba ariyo mpamvu asaba cyane cyane Ababyeyi kurera uRwanda neza, batoza abana guharanira amahoro, birinda gukomeretsanya cyane ko ibikomere bitarakira, ndetse ko bikomeje bityo byasubiza inyuma ibyiza byagezweho.
Ashimangira ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ariryo humure rya mbere ku banyarwanda, byagakwiye kwigirwaho n’abakuru bagaharanira gufasha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kururera uRwanda rw’ejo heza ruzira amoko, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yasize yoretse imbaga y’Abatutsi.
Bumwe mu butumwa bwanditse yagiye atanga bugira buti: