Tundu Lissu utavuga rumwe na leta ya Tanzania yatawe muri yombi

Ishyaka CHADEMA rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania rivuga ko umukuru waryo Tundu Lissu yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwitabira mitingi mu karere ka Ruvuma ko mu majyepfo y’icyo gihugu.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, CHADEMA yavuze ko hari n’abandi bategetsi benshi bo muri iryo shyaka batawe muri yombi bari bari kumwe n’umukuru waryo.
CHADEMA yavuze ko Lissu yatawe muri yombi nyuma gato yo kurangiza iyo mitingi. Nta cyo polisi yari yatangaza kuri ibi ishinjwa na CHADEMA.
Videwo yatangajwe n’iryo shyaka igaragaza Lissu ashinja polisi kumutambamira ikamubuza kuva ahabereye iyo mitingi.
“Barimo kumbuza kujya mu modoka yanjye. Ubu niba ari uko bimeze, singenda ndetse ndarara hano.”
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zagiye zishinja ubutegetsi bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kwibasira abatavuga rumwe na bwo, mbere y’amatora ateganyijwe kuba mu Kwakira (10) uyu mwaka. Leta irabihakana.

PHOTO/CHADEMA / X
Mu byumweru bya vuba aha bishize, Tundu Lissu yakoze mitingi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubutumwa bw’ingenzi yagiye ageza ku mbaga y’abitabiriye izo mitingi, ni uko nta mahirwe ahari yuko amatora yo mu Kwakira(10) azaba mu bwisanzure no mu mucyo, igihe cyose nta mavugurura arakorwa.
Lissu, w’imyaka 57, arashaka ko haba impinduka mu kanama k’amatora, avuga ko katagomba kubamo abantu bashyirwaho mu buryo butaziguye na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Uyu mukuru wa CHADEMA yakomeje gusubiramo intero igira iti: “Nta mavugurura, nta matora”.
Mbere, Lissu yatawe muri yombi inshuro nyinshi ndetse mu mwaka wa 2017 – ku butegetsi bw’uwari Perezida John Magufuli – yarokotse igerageza ryo kumwica ubwo yaraswaga amasasu 16.
Samia, w’imyaka 65, wari Visi Perezida ubwo Magufuli yapfaga mu mwaka wa 2021, ni we wamusimbuye, aba umugore wa mbere utegetse Tanzania.
Ishyaka CCM ryamugennye nk’umukandida waryo mu matora yo mu Kwakira.