Tariki 11 Mata 1994: Ibyaranze uyu munsi urimo n’inzira y’umusaraba y’abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro

Tariki 11 Mata 1994: Ibyaranze uyu munsi urimo n’inzira y’umusaraba y’abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro

Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bahizeye gutabarwa ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro maze abarenga 2000 baricwa.

Kuri uyu munsi mu gihugu hose Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro, ibi byajyanaga n’abahungira aho bakekaga ko bari buze kubona ubutabazi ntibicwe. Gusa siko byagenze kuko batereranywe n’abo bizeyeho ubutabazi.

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani.

Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994 bajyanwa kwicirwa  I Nyanza ya Kicukiro.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro.

MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

Col Rusatira Leonidas  yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR.

Ubwicanyi bwakorewe Abatuti muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro

Inyandiko ya MINUBUMWE,ivuga ko Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza kuwa 10 Mata 1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri  Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze  ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

Abatutsi bahungiye muri ADEP Shagasha, bose barishwe

ADEPR Shagasha rwari urusengero rw’abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye.

Abatutsi bahahungiye ni abana n’abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

Muri uru rusengero, hahungiyemo abagore n’abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11Mata 1994 .

Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Muri uru rusengero n’ubwo hahungiyemo abagore n’abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b’abahungu bakabica.

Kugirango baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa.

Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru.

Abatutsi biciwe I Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Cellule ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11 Mata 1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y’uwitwaga MUKANDAGARA Odette babiciramo bose barabarangiza.

Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n’Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

Barahahungiye kuva kuwa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

Bishwe n’Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse n’abapolisi ba Komini (Police communal). Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na RUJIGO François n’ n’abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari    ukubagota ngo batazahungira ahandi.

Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye .

Biciwe mu nzu z’abapadiri, muri Centre de Sante, no muri CentreNutritionelle. Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.

Abatutsi biciwe I Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo  

Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa  bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa KANYENGOGA Thomas.

Src: MINUBUMWE

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *