Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ ageze no muri Atletico Madrid yo muri Espagne

Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ ageze no  muri Atletico Madrid yo muri Espagne

Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda imaze kuba ikimenyabose ku Isi, u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne, agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda na ruhago muri rusange.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere n’iyi kipe binyuze muri Visit Rwanda, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Mata 2025.

Binyuze muri aya masezerano Atletico Madrid izajya imenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, inafashe mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Atletico Madrid ni ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru, ikaba ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne, kizwi nka La Liga. Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Madrid, ndetse ifite ikibuga cy’umupira cyitwa ‘Wanda Metropolitano’.

Ni ikipe imaze kwegukana La Liga inshuro 11, UEFA Champions League inshuro eshatu ndetse yagiye yegukana n’izindi Shampiyona zitandukanye zirimo Copa del Rey, imaze kwegukana inshuro 10.

Atletico Madrid ibaye ikipe ya kane ku mugabe w’Uburayi yamamaza gahunda ya Visit Rwanda, nyuma ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na FC Bayern Munich yo mu Budage.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *