Ingabo za FARDC zahungiye muri MONUSCO i Goma zatangiye koherezwa i Kinshasa

Ingabo za FARDC zahungiye muri MONUSCO i Goma zatangiye koherezwa i Kinshasa

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ziri mu butumwa buzwi nka MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo zatangaje ko zatangiye kohereza i Kinshasa abasirikare “amagana menshi” ba leta bari barahungiye mu bigo byayo i Goma nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe n’umutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere.

MONUSCO yatangaje ko ibifashijwemo n’imodoka za Comité International de la Croix-Rouge (CICR), abo basirikare, abapolisi, na bamwe mu bagize imiryango yabo boherezwa i Kinshasa mu gikorwa “kizafata iminsi myinshi”.

CICR yatangaje ko yegerewe n’abarimo Minisiteri y’ingabo ya Congo, MONUSCO hamwe na AFC/M23 kugira ngo ifashe muri iki gikorwa nka “umuhuza utabogamye”.

CICR ivuga ko aba bayisabye gufasha “biyemeje kwirengera umutekano w’abantu bo gutwara”, kandi ishimangira ko “abantu bose [bari gutwara] bemeye ubwabo ko babatwara”.

Mu itangazo, igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko cyishimiye ko izo ngabo, abapolisi na bamwe mu miryango yabo batangiye kuvanwa aho bari barindiwe na MONUSCO muri Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Aba basirikare bahungiye kuri MONUSCO nyuma yo gutsindwa mu mirwano n’umutwe wa M23 ubwo wafataga umujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1) uyu mwaka.

Muri iyo mirwano, bamwe mu basirikare n’abakuru b’ingabo na polisi bahunze umujyi wa Goma n’amato baca mu kiyaga cya Kivu berekeza i Bukavu. Aha naho abandi baje kuhava berekeza i Uvira ubwo M23 yafataga Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Abandi basirikare n’abarwanyi ba Wazalendo babarirwa mu bihumbi bishyikirije umutwe wa M23 nyuma yo gutsindwa imirwano, bajya guhugurwa mbere yo kwinjizwa muri M23, nk’uko uyu mutwe wagiye ubitangaza.

François Moreillon ukuriye CICR muri DR Congo yemeje ko uyu muryango mpuzamahanga ari wo ugiye gutwara abasirikare ba FARDC, abapolisi ba bamwe mu miryango yabo bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO i Goma

PHOTO/ FRANÇOIS MOREILLON/X

François Moreillon ukuriye CICR muri DR Congo yemeje ko uyu muryango mpuzamahanga ari wo ugiye gutwara abasirikare ba FARDC, abapolisi ba bamwe mu miryango yabo bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO i Goma

Umubare w’abasirikare ba FARDC n’abapolisi bahungiye mu bigo cya MONUSCO i Goma ntabwo uzwi neza, gusa izi ngabo za ONU uyu munsi zatangaje ko abazahavanwa ari “amagana menshi”.

MONUSCO, CICR, na FARDC bivuga ko kuvana abo basirikare i Goma bizeye ko bizubahiriza amasezerano y’i Genève. Aya arimo ingingo zirengera abasirikare bamanitse intwaro mu mirwano n’imfungwa z’intambara.

MONUSCO ivuga ko – bigendanye n’amategeko y’Umuryango w’Abibumbye, aba basirikare bayihungiyeho yari irinze bambuwe intwaro.

MONUSCO, CICR, cyangwa FARDC ntibatangaje inzira abo basirikare bacishwamo kugira ngo bagere i Kinshasa. Amakuru avuga ko berekeza mu mujyi wa Beni aho bazajya bava n’indege.

Leta y’u Rwanda n’iya DR Congo biri mu nzira iganisha ku masezerano y’amahoro nyuma y’igihe kirekire cy’amakimbirane.

Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kigali na ONU na bo bashinja Kinshasa gufatanya n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuvana i Goma abasirikare ba FARDC bari barahungiye kuri MONUSCO bibaye mu gihe n’ingabo za SADC zamanitse intwaro i Goma nyuma yo gutsindwa imirwano, amakuru avuga ko zatangiye kuva muri uyu mujyi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *