u Rwanda rukomeje gushyirwa ku myanya ya nyuma mu bwisanzure bw’itangazamakuru

Raporo nshya y’umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, ‘Reporters Sans Frontières’ (RSF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, nyuma y’umwaka rubanjirije uwa nyuma muri aka karere.
Iyi raporo y’uyu muryango wo mu Bufaransa, yasohotse ku wa gatandatu ku itariki ya gatatu Gicurasi (5), umunsi ngarukamwaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 146 n’amanota 35/100 mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.
Rwasubiye inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije na raporo nk’iyi yo mu 2024, ubwo rwari ku mwanya wa 144 n’amanota 40/100.
Leta y’u Rwanda ivuga ko igipimo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru kiri hejuru.
U Burundi buri ku mwanya wa 125 n’amanota 45/100, bukaba bwasubiye inyuma ho imyanya 17 ugereranyije no mu mwaka ushize, ubwo bwari ku mwanya wa 108 n’amanota 51/100
Bijyanye n’umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ibitangazamakuru umunani byo mu Burundi byasohoye itangazo bihuriyeho byamagana gukubitwa kwa mugenzi wabo Willy Kwizera wa Radio Bonesha FM, ubwo yari arimo gutara amakuru ku mibereho y’abanyeshuri kuri Kaminuza y’u Burundi, ku itariki ya 28 Mata (4) uyu mwaka, bisaba iperereza ryigenga n’ibihano ku babigizemo uruhare.
Nta cyo leta y’u Burundi cyangwa urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (CNC) batangaje ku mugaragaro kuri ibyo birego cyangwa kuri iyi raporo ya RSF, ariko leta isanzwe ivuga ko itangazamakuru mu gihugu ryisanzuye.
Imyanya y’ibihugu by’akarere k’Afurika y’uburasirazuba
- Tanzania – 95
- Sudani y’Epfo – 109
- Kenya – 117
- Burundi – 125
- Repubulika ya Demokarasi ya Congo – 133
- Somalia – 136
- Uganda – 143
- Rwanda – 146
Ku Rwanda, RSF ivuga ko kongera gutorwa kwa Perezida Paul Kagame kuri manda ya kane muri Nyakanga (7) mu 2024, kwashimangiye “igitugu cya leta no kuniga itangazamakuru”.
Ivuga ko ba nyir’ibitangazamakuru “bagomba kuyoboka leta, ndetse abanyamakuru benshi bahatiwe kwitabira gahunda yo gukunda igihugu [izwi nk’Itorero ry’Igihugu] cyangwa kuba abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi [rya FPR]”.
RSF ivuga ko abategetsi bashobora kugira uruhare rutaziguye mu kwirukana ababyanze.
Uyu muryango uvuga ko kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, n’ibitangazamakuru byahembereye urwango birimo nka RTLM (Radio-Télévision Libre des Mille Collines), “gukoreshwa cyane nabi mu kubuza kuvuga icyo umuntu atemeranyaho [na leta] cyangwa kunenga”.
BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga bimwe mu bivugwa muri iyi raporo, ariko harimo ibihuye n’ibyagiye bitangazwa n’indi miryango irimo nk’iharanira uburenganzira bwa muntu.
Nta cyo leta y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro kuri iyi raporo ya RSF ariko leta y’u Rwanda isanzwe ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cyo hejuru.
Raporo iheruka izwi nka ‘Rwanda Media Barometer’ y’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yo mu Gushyingo (11) mu 2024, ivuga ko muri rusange itangazamakuru mu gihugu rifite amanota 76.7%.
Ubwo bushakashatsi bwa RGB bushingiye ku ngingo eshanu z’ibanze ari zo:
- Urwego rw’amategeko n’igenamigambi
- Ubwinshi bw’ibitangazamakuru no kuvuga ku bintu bitandukanye
- Itangazamakuru nk’urubuga rwo gushimangira imiyoborere na demokarasi
- Iterambere ry’itangazamakuru no kongererwa ubushobozi mu mwuga
- Gutangaza amakuru no kuyageraho
Abategetsi muri leta y’u Rwanda, nk’abo muri RGB, n’abakuriye itangazamakuru, bavuga ko umubare w’ibitangazamakuru byinshi biriho ubu, kandi mu ngeri zitandukanye, ari kimwe mu bimenyetso by’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ibihugu bitanu bya mbere
- Norvège – 1
- Estonia – 2
- Ubuholandi – 3
- Suède – 4
- Finlande – 5
Ibihugu bitanu bya nyuma
- Irani – 176
- Syria – 177
- Ubushinwa – 178
- Koreya ya Ruguru – 179
- Eritrea – 180
RSF ivuga iki ku Burundi?
Mu Burundi, RSF ivuga ko ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yagera ku butegetsi mu 2020, yasezeranyije gutunganya umubano n’itangazamakuru ariko ko iryo sezerano ryatinze gusohora.
Ivuga ko ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ryahindutse “ishyaka-leta ritihanganira abarinenga”.
Yongeraho ko ibitangazamakuru bigenzurwa cyane “kuburyo mu ntara zimwe, abanyamakuru bagomba kuba bafite uruhushya cyangwa baherekejwe n’umunyamakuru w’igitangazamakuru cya leta kugira ngo bashobore gutara amakuru ku ngingo zimwe na zimwe”.
RSF ivuga ko itangazamakuru mu Burundi rigenzurwa n’urwego rwa CNC “abarugize bashyirwaho na perezida” ndetse “rugandukira ubutegetsi mu buryo bwuzuye”.
Itangazo ryo ku wa gatandatu ryasohowe n’ibitangazamakuru Radio Bonesha FM, Indundi Culture, Radio-Télévision Isanganiro, Akeza.net, Iris News, Journal Iwacu, Jimbere Magazine na Yaga Burundi.
Bivuga ko icyerekezo 2040 – 2060 u Burundi buganamo “ntikizashoboka nta tangazamakuru ryisanzuye, rishobora kuvuga ku makuru agezweho mu gihugu nta bwoba, mu guteza imbere umuco wo gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza, kubazwa inshingano no kungurana ibitekerezo kw’abaturage”.
Byongeyeho biti: “Aya mahame ni ikiguzi cyo kwishyura mu ‘gutera imbere.'”
Abategetsi mu Burundi bavuga ko ubwinshi bw’ibitangazamakuru biri mu gihugu kandi by’ingeri zitandukanye ari kimwe mu bimenyetso byuko itangazamakuru ryisanzuye.
Ku rubuga rwayo rwo kuri interineti, CNC ivuga ko ishyigikiye “itangazamakuru ryisanzuye, ry’umwuga kandi ryubahiriza inshingano”.