APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ikinyaze Rayon Sports ku bitego 2-0

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ikinyaze Rayon Sports ku bitego 2-0

Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n’igice muri Stade Amahoro.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;Ndikuriyo Patient, Serumogo Aly, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Iraguha Hadji.

Umukino watangiye APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Police FC isatira  ndetse mu minota 2 yari imaze kubona kubona imipira ibiri y’imiterakano aho yose yatewe na Ruboneka Jean Bosco gusa ntabwo bigeze bayibyaza umusaruro. Bidatinze ku munota wa 5 gusa Djibrill Ouattara yahise afungura amazamu ku mupira yari azamukanye acenga arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

Nyuma yuko ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu ishaka igitego cya 2 nkaho Ruboneka Jean Bosco yarekuye ishoti nyuma yo guhererekanya neza no gucenga.

Ku munota wa 22 Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye Mukura VS  yabonye uburyo bwa mbere y’izamu kuri kufura yari ivuye ku ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji ariko Muhire Kevin ayitera hejuru y’izamu kure.  Ku munota wa 31 APR FC yabonye igitego cya 2 ku mupira abakinnyi bayo bazamukanye biruka ubundi Ruboneka Jean Bosco awuhindura imbere y’izamu usanga Mugisha Gilbert awushyira mu nshundura. Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 Rwaka Claude yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Sulleiman Daffe hajyamo Niyonzima Olivier Seif.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin ubundi Youssou Diagne ashyiraho umutwe ariko Ishimwe Pierre aba maso.  Igice cya kabiri cyaje Murera ikora impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji hajyamo Rukundo Abdoulrahman arinako APR FC isatira binyuze ku barimo Niyigena Clement wagerageje akoreshe umutwe ariko umupira ukanyura ku ruhande gato y’izamu.

Rayon Sports yakomeje kubona kufura gusa kuzibyaza umusaruro bikayibera ihurizo. Ku munota wa 70 amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa APR FC havuyemo Mamadou Lamine Bah hajyamo Niyibizi Ramadhan naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Aziz Bassane hajyamo Adama Bagayogo. APR FC yakomeje gukina ubona isa nk’iyarangije ibyayo gusatira cyane byagabanyutse.

Ku munota wa 82 Adama Bagayogo yateye kufura neza Ishimwe Piere ayikuramo ariko umupira ntiyawugumana usanga Ndayishimiye Richard imbere y’izamu atinda kuwubyza umusaruro birangira umurenganye. Umukino warangoye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 ihita yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025,kiba icya 14  yegukanye mu mateka.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Djibrill Ouattara yishimira igitego yatsinze

Mugisha Gilbert yishimira itsinzi

APR FC yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *