Capt Ibrahim Traoré, Perezida umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika no ku isi mu gihe gito amaze k’ubuyobozi

Capt Ibrahim Traoré umutegetsi wa gisirikare wa Burkina Faso amaze kubaka izina nk’umutegetsi ukunzwe kandi ukunda Afurika ugamije kubohora igihugu cye icyo abona nk’ubukoroni bw’iki gihe bw’ibihugu by’iburengerazuba.
Ubutumwa bwe bwumvikana muri Afurika yose no hanze yayo, aho abamushyigikiye babona ko ari kugera ikirenge mu cy’intwari za Afurika nka Thomas Sankara na we wa Burkina Faso bamwe bitaga “Che Guevara wa Afurika”.
Beverly Ochieng, umushakashatsi mu kigo Control Risks yabwiye BBC ati: “Traoré, izina rye rimaze kuba rinini. Numvise abanyapolitiki n’abanditsi mu bihugu nka Kenya bavuga bati: ‘Ni ko bimeze. Ni we mugabo’,”.
Beverly yongeraho ati: “Ubutumwa bwe burebana n’ibihe turimo, aho Abanyafurika benshi bakemanga imibanire n’uburengerazuba, banibaza uko ku mugabane nk’uyu ukize cyane ku mutungo kamere hakiri ubukene bukabije”.
Nyuma yo gufata ubutegetsi ku ngufu mu 2022, ubutegetsi bwa Traoré bwahise bucana umubano n’Ubufaransa bwahoze bukoroniza iki gihugu, maze bukomeza ubucuti n’Uburusiya, harimo umubano mu bya gisirikare, banatangira politiki y’ubukungu isa n’iy’Uburusiya.
Iyo irimo gushinga kompanyi ya leta y’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa mine, gusaba kompanyi zo hanze gutanga 15% by’imigabane yazo ku bikorwa bakorera mu gihugu, no guha ubumenyi aba Burkinabé.
Iryo tegeko rinareba Nordgold kompanyi yo mu Burusiya yatangiye gukorera muri Burkina Faso mu kwezi gushize mu bucukuzi bwa zahabu.

Photo/ IBRAHIM TRAORÉ/X
Nka kimwe mu byo Traoré yita “impinduramatwara” yo gushaka uko igihugu cye cyungukire ku mutungo kamere wacyo, ubutegetsi bwe burimo kandi kubaka uruganda rutunganya zahabu (rafinery) no gushyiraho ububiko (reserve) bwa zahabu ikintu cya mbere mu mateka y’iki gihugu.
Gusa, kompanyi zo mu bihugu by’iburengerazuba zo zirimo guhura n’ibihe bikomeye, nka kompanyi Sarama Resources ikorerayo ariko yo muri Australia irimo kurega leta ya Burkina Faso nyuma y’uko yambuwe uburenganzira bwo kuhakorera.
Leta kandi yahaye kompanyi zo mu gihugu ibirombe bibiri bya zahabu mbere byari ibya kompanyi yo mu Bwongereza, kandi mu kwezi gushize leta yavuze ko igiye gufata n’ibindi birombe bya kompanyi mvamahanga.
Enoch Randy Aikins, umushakashatsi mu kigo Institute for Security Studies cyo muri Afurika y’Epfo, yabwiye itangazamakuru ko impinduramatwara zikaze za Traoré zongereye ugukundwa kwe muri Afurika.
Enoch ati: “Ubu ashobora kuba ari we perezida ukunzwe cyane muri Afurika”.

Photo/ AFP
Ugukundwa kwe kwakongejwe cyane n’imbuga nkoranyambaga, harimo n’ibivugwa birimo ibitari ukuri bigamije gusiga amavuta isura ye.
Amashusho yakozwe ‘Artificial Intelligence’ yerekana abahayerekana abahanzi b’ibyamamare nka R Kelly, Rihanna, Justin Bieber na Beyoncé baririmba uyu mugabo nubwo bitigeze bibaho mu by’ukuri
Beverly Ochieng avuga ko Traoré yabonywe cyane n’Abanyafurika mu nama ya Russia-Africa summit ya 2023 abwira abategetsi ba Afurika ngo bareke “kwitwara nk’ibikinisho bibyinishwa imbyino yose abakoroni bacuranze”.
Iryo jambo rye ryasubiwemo cyane n’ibinyamakuru mu Burusiya, byagize uruhare runini mu kugaragaza isura nziza ya Traoré nk’umuntu ukunda Afurika.
Beverly avuga ko kubera iyo njyana ihabwa intege n’imbuga nkoranyambaga, isura ye yakwiriye henshi ku isi, harimo no mu banyamerika bakomoka muri Afurika no mu bongereza b’abirabura, nk’uko abivuga.
Beverly ati: “Umuntu wese wahuye n’ivanguramoko, ubukoroni n’ubucakara ashobora kwiyumva mu butumwa bwe”, akomoza ku kuba umuraperi w’umwirabura wo muri Amerika Meek Mill yaramutangaje kuri X mu mpera z’umwaka ushize, avuga uburyo akunda “imbaraga n’umutima” bye – nubwo yibeshye Traoré akamwita Burkina Faso, nyuma agasiba ubwo butumwa.
Gusa Perezida w’Ubufaransa we si umufana we, asobanura Traoré nk’umwe mu bashingira amagambo ye ku mpaka zimaze igihe kinini hagati y’ubwigenge n’ubukoloni.
Traoré arakunzwe cyane nubwo bwose yananiwe kugera ku byo yemeye byo kurandura umutwe witwaje intwaro wiyitirira idini ya Islam umaze imyaka 10 utera impagarara n’ivangura, ndetse ubu wagukiye no mu gihugu gituranyi cyahoze gitekanye cya Benin.
Ubutegetsi bwe kandi bwibasiye cyane abatavugarumwe na bwo, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta kandi buhana ababunenga barimo abaganga n’abacamanza, bukabohereza ku rugamba kurwanya wa mutwe witwaje intwaro.

Photo/AFP
Kuri Rinaldo Depagne, wungirije umukuru w’ikigo International Crisis Group muri Afurika, avuga ko Traoré ashyigikiwe kuko “aracyari muto mu gihugu cy’urubyiruko” ikigereranyo cy’imyaka muri iki gihugu ni 17.7.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Akoresha ahahise mu kubaka izina rye nk’uwaje ameze nka Sankara.
“Kandi azi ubugeni bwa politike uko utera ubwoba igihugu cyose kubera intambara ucyizeza ejo heza. Ni umuhanga cyane muri uwo mukino”.
Sankara yagiye ku butegetsi kuri coup d’état mu 1983 afite imyaka 33, maze igihugu cyose kimujya inyuma mu ntero ivuga ngo “Igihugu cyangwa urupfu, tuzatsinda”, yishwe nyuma y’imyaka ine mu yindi coup yasubije Burkina Faso mu mubano n’Ubufaransa kugeza Traoré afashe ubutegetsi.
Umusesenguzi ku by’umutekano Prof Kwesi Aning wo muri Ghana, avuga ko ugukundwa kwa Traoré gusobanuye impinduka muri politike zirimo kuba muri Afurika, by’umwikariko Afurika y’iburengerazuba.
Ubushakashatsi bwakozwe na Afrobarometer mu 2024 mu bihugu 39 bya Afurika bwerekanye ugusubira inyuma mu gushyigikira demokarasi, nubwo ari yo ikiri imbere mu buryo bw’imitegerekere bwifuzwa.
Prof Aning yabwiye BBC ati: “Demokarasi yananiwe guha icyizere urubyiruko. Ntabwo yahaye urubyiruko imirimo cyangwa uburezi n’ubuzima byiza.”
Avuga ko Traoré “arimo gutanga andi mahitamo” ari nako agarura intekerezo z’ibihe bibiri by’ingenzi”:
- Igihe cya nyuma y’ubwigenge, ahari abategetsi nka Kwame Nkrumah wa Ghana na Kenneth Kaunda wa Zambia
- N’igihe cya nyuma yaho cy’abantu nka Sankara na Jerry Rawlings, bakoze coup “na zo zashyigikiwe cyane icyo gihe”

Photo/IBRAHIM TRAORÉ/X
Muri Mutarama(1) mu irahira rya perezida mushya wa Ghana John Mahama, Perezida Traoré yishimiwe bikomeye n’imbaga yari ihari kurusha undi wese ubwo yageraga aho byabereye yambaye imyenda ye ya gisirikare na ‘pistolet’ ku itako.
Prof Aning ati: “Aho hari abandi bakuru b’ibihugu 21, ariko Traoré yinjiye, [abantu] bahise bishima cyane. Yewe n’abarinda umukuru w’igihugu cyanjye birutse inyuma ye”.
Traoré atanga ishusho itandukanye cyane n’iya bamwe mu bategetsi b’ibihugu bya Afurika bagorwa no gutambuka [kugenda n’amaguru] ariko bakagundira ubutegetsi biba amatora, nk’uko Aning abivuga.
Ati: “Traoré yifitiye ikizere, n’isura ifunguye cyane, n’inseko. Ni umuntu w’ijambo ry’imbaraga, kandi yiyerekana nk’umugabo w’abantu.”
Amakuru aheruka gutangazwa na Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI/IMF) yahaye imbaraga ubutegetsi bwe, mu kuvuga ko ubukunga bwa Burkina Faso buhagaze neza kandi “ubutegetsi bwateye intambwe” mu byo bwinjiza, mu kugabanya imishahara y’abakozi, no gushora mu burezi, ubuzima no gufasha abakene.
Banki y’isi ivuga ko nubwo izamuka ry’ibiciro ryavuye kuri 0.7% mu 2023 rikagera kuri 4.2% mu 2024, ubukene bukabije – abaturage batunzwe no munsi ya 2$ ku munsi – bwagabanutseho hafi 2% bukagera kuri 24.9% kubera “kuzamuka gukomeye” mu ubuhinzi n’urwego rwa serivisi.

Photo/ AFP
Nubwo izi raporo z’ibigo by’imari byo muri Amerika ari nziza, imibanire ya Burkina Faso na Amerika hamwe n’Ubufaransa ntiyifashe neza.
Urugero rwa vuba ni ibyavuzwe n’umukuru w’ingabo za Amerika muri Afurika, Gen Michael Langley, ko Traoré akoresha zahabu y’igihugu cye mu kurinda ubutegetsi bwe aho kuyikoresha mu nyungu z’igihugu.
Ibi byabaye nko gushimangira uko Amerika isanzwe ibona ibintu, ko ingabo z’Uburusiya zirinda Traoré na bwo bugahabwa umugabane mu bucukuzi bwa zahabu ya Burkina Faso – nyuma y’uko ubu butegetsi bwirukanye ingabo z’Ubufaransa mu 2023.
Ibyavuzwe na Gen Langley mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Mata mu nteko ishingamategeko ya Amerika, byarakaje abashyigikiye Traoré babifashe nko guhindanya isura y’intwari yabo.
Ibi byarushijeho gukara nyuma yaho gato, ubwo ubutegetsi bwa Capt Traoré bwatangaje ko bwaburijemo ‘coup d’état’ buvuga ko abayiteguye babikoreye muri Côte d’Ivoire – aho Gen Langley yari yakoreye uruzinduko.
Côte d’Ivoire yahakanye uruhare mu mugambi uwo ari wo wese, mu gihe ubutegetsi bw’ingabo za Amerika muri Afurika ‘US Africa Command’ bwavuze ko uruzinduko rwa Gen Langley rwibanze ku gukemura ibibazo by’umutekano bihuriweho – harimo “ubuhezanguni bukabije”.
Ubutegetsi bwa Traoré bwahise butegura imwe mu myiyerekano ikomeye cyane mu murwa mukuru Ouagadougou yo kwamagana “abakoroni” “n’ibikoresho” byabo ko bashaka gukuraho Capt Traoré.
Umunyamuziki Ocibi Johann umwe mu bari muri iyo myiyerekano yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Kubera ko Colin Powell yabeshye, Iraq yarashenywe. Barack Obama yarabeshye, Gaddafi aricwa. Ariko ubu, ibinyoma byabo nta cyo bizadutwara.”
Imyiyerekano nk’iyo yo gushyigikira Traoré yabereye no mu mijyi yo mahanga, harimo n’i Londres mu Bwongereza kuri uwo munsi.
Nyuma na we yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandika mu Igifaranga n’Icyongereza, ashimira abasangiye ibitekerezo na we byo kugira “Burkina Faso nshya na Afurika nshya”, yongeraho ati: “Twese hamwe, dufatanyije, tuzatsinda ba gashakabuhake n’abakoroni tugire Afurika yigenga, y’ishema n’agaciro.”

Photo/IBRAHIM TRAORÉ/X
Biragoye kumenya amaherezo y’uyu mu kapiteni ukiri muto, gusa we n’abandi bategetsi ba gisirikare muri Mali na Niger banyeganyeje Afurika y’iburengerazuba, n’ibindi bihugu bifata urugero rwabo byirukana ingabo z’Ubufaransa.
Abo bategetsi batatu kandi bashyize hamwe bivana mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Afurika, ECOWAS, bashinga umuryango wabo, aho ubucuruzi hagati yabo bufunguye ku musoro ku bicuruzwa wa 0.5% gusa ku byinjira mu bihugu byabo.
Wa mushakashatsi Enoch Randy Aikins avuga ko Traoré ashobora kwigira ku bandi, ko ubwo Rawlings yafataga ubutegetsi muri Ghana afite imyaka 32, yiswe “Yezu muto” ariko nyuma y’imyaka 19 yananiwe guhangana na ruswa, nubwo yafashije kubaka demokarasi.
Kugira ngo agire “umurage urama”, Enoch Aikins abona ko Capt Traoré yakwibanda ku kugera ku mahoro no kubaka inzego zikomeye mu gihugu zizana imiyoborere myiza aho guhindura ubutegetsi “ubw’umuntu bwite” no kurwanya abanenga imiyoborere ye.