“Hari amateka y’ibyo twanyuzemo mu binyejana byatambutse nka Afurika“- Perezida Kagame

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yatangiye mu Nama Africa CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe ku byo yigeze gutangaza ko ashyigikiye bimwe mu byemezo byariho bifatwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, byo gukuriraho zimwe mu nkunga Ibihugu bya Afurika, niba akibishyigikiye.
Perezida Kagame avuga ko ibyo Perezida Trump yavuze n’ibyemezo yafashe bikwiye kureberwa mu ndorererwamo y’amateka y’ibiriho n’ibyatambutse.
Ati “Yaba ari ibyo Perezida Trump yafashemo ibyemezo cyangwa undi uwo ari we wese ashobora kuzemeza mu bihe bya vuba biri imbere, hari amateka y’ibyo twanyuzemo mu binyejana byatambutse nka Afurika.
Ntabwo ari ibintu umuntu yavuga ngo arabyuka mu gitondo kimwe ngo kubera ibyo umuntu umwe yakoze ngo bitugireho ingaruka, twakagombye kuba twarubatse uburyo bwadufasha mu byo dukeneye gukora kugira ngo Afurika yigire ndetse n’uburyo yakorana n’indi Migabane n’ibindi Bihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo byafashwe na Trump, ari nk’uko n’undi wese yakwibutsa Afurika ko igomba kwigira ntitegereze ak’imuhana nk’uko uyu Mugabane wakunze kubaho mu bihe birebire byatambutse.
Ati “Kandi hari amahirwe menshi, duhora tuvuga amahirwe ari ku Mugabane wacu, ariko iyo dusuzumye ibiva muri ayo mahirwe, hazamo ikibazo kandi ibyo ni twe bigiraho ingaruka nk’Umugabane nk’abaturage b’uyu Mugabane […] rero ntabwo dukwiye gukomeza kurambiriza ku byo abandi bariho bavuga, bariho bakora kuri twe, dukwiye gutahiriza umugozi umwe ndetse tukanakorana n’ibindi Bihugu bifite aho bigeze bishobora kuduha ibyo dukeneye na byo tukabiha ibyo bikeneye.”
