Uwagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umutego umwe mu bafana ba Rayon Sports agasa nk’uguye igihumure.
Ni nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ategwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade ubwo iyi kipe yahuraga na Police FC, akikubita hasi agasa nk’uheze umwuka.
Aya mashusho agaragaza uyu mufana wa Rayon wambaye imyenda igaragaza ko akunda iyi kipe, yiruka ava mu kibuga, yagera hanze, agahita akubitwa umutego n’umwe mu basekirite bari ku kibuga agahita agwa hasi nabi, ndetse bamwe bakagira impungenge ko ashizemo umwuka, gusa amakuru avuga ko uyu mufana akiriho.
https://x.com/rwandapolice/status/1921887258904277032?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g
Polisi y’u Rwanda isubiza ubutumwa bw’uyu munyamakuru yagize iti “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”