Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu akaba ari Umusenateri uhoraho, ntibavuga rumwe kuri iki cyifuzo, aho bamwe bagishyigikiye mu gihe abandi babona bihabanye n’itegeko.
Iyi Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ifite amasaha 72 yo guzusuma iki cyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila, aho abayigize, bamwe bumva bikwiye, abandi bakumva ko bihabanye n’amategeko.
Iyi komisiyo nimara gusuzuma iyi dosiye, bazashyikiriza raporo Inteko Rusange ya Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ifate icyemezo cya nyuma.
Amakuru avuga ko ibiganiro by’Abasenateri bagize iyi Komisiyo birimo kunyuranya cyane, aho bamwe mu Basenateri bashyigikiye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa, mu gihe abandi batabikozwa bakavuga ko hagendewe ku ngingo ya 224 y’Itegeko rigenga Sena, hagomba kuba amatora ya Kongere.
Sena yatangiye gusuzuma iki cyifuzo nyuma yuko bisabwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC wasabye ko Joseph Kabila ubudahangarwa nk’uwabaye Perezida ndetse nk’Umusenateri w’ibihe byose.
Ni icyifuzo kigomba gusuzumanwa ubushishozi buhanitse kuko icyemezo kuri cyo gishobora kugira ingaruka zikomeye nk’umuntu wabaye Umukuru w’Igihugu mu gihe cy’imyaka 18.
Ubutegetsi bwa Congo, bushinja Joseph Kabila kuba umugambanyi no gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri iki Gihugu. Kabila ubu uri mu buhungiro ashinjwa ibyaha bikomeye, birimo iby’intambara, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’ubwicanyi bwakorewe abasivile.
Ishyaka PPRD rya Kabila ryari riherutse na ryo gufatirwa icyemezo cyo guhagarikirwa ibikorwa byose ku butaka bwa Congo, riherutse gufata icyemezo cyo gusubukura ibikorwa nyuma yuko iminsi iteganywa n’itegeko irangiye hadafashwe icyemezo cya burundu.