Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwiyubakiye ku mateka yarwo

Ni ibyo yagarutseho kuwa gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, ubwo yakiraga abanyeshuri baturutse muri Harvard Business School.
Yagize ati “Nk’uko n’ahandi hantu hose bigenda, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo bwo kubaho, bafite ibibazo byabo ndetse n’imbogamizi zabo. Tugendera kuri ibyo mu kugena imiyoborere y’igihugu cyacu no gukemura ibibazo dushingiye ku kumenya abo turi bo, aho tuvuye, n’aho tugana.”
Yavuze ko nubwo hari intambwe nyinshi zatewe mu iterambere, hakiri byinshi bigikeneye gukorwa, kandi ko Abanyarwanda batigiza nkana ngo bihishe ibitagenda neza.
Ati “Ntitwiyoberanya. N’ubwo hari aho twageze, ntitwavuga ko twatsinze buri kimwe. Ariko dushaka kugera ku by’ingenzi kuri twe.”
Perezida Kagame yashimangiye ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yabaye isomo rikomeye, kandi ko u Rwanda rutari mu bihugu bifite byinshi, ariko rufite ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza kwiyubaka.
Ati” Ntituri abantu twagize byinshi biduhindura. Twagize amateka atoroshye, kandi iyo niyo ntwaro dufite yo gukomeza kwiyubaka. Ubwo rero, utora ibyawe, ugakomeza cyangwa ukarimbuka. Dukorera hagati y’iyi mirongo.”


