Abanyarwanda basaga 350 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR batahutse

Abanyarwanda basaga 350 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR batahutse

Abanyarwanda 360 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, ubarizwa mu mashyamba ya Congo, batahuwe mu Rwanda amahoro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X yashimangiye ko aba Banyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR ifashwa n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Yakomeje kandi avuga ko Guverinoma ya Congo n’umutwe ifasha wa FDLR bagomba kumenya niba izindi mpunzi z’Abanyarwanda zose ziri mu Burasirazuba bwa Congo zisubizwa mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

Aba banyarwanda binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo,ku wa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi. Biganjemo abagore n’abana, bakaba baraba bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iri mu karere ka Nyabihu, aho baraba bacumbikiwe mu gihe bategereje kujya mu duce bakomokamo.

Iyo bageze muri iyi nkambi barandikwa ubundi bagahabwa ibyangombwa bakenera byo kubafasha kubaho birimo aho kuryama, ibyo kurya n’ibyo kwifashisha mu isuku n’ibindi by’ingenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Maya Mulindwa yavuze ko nyuma y’ibarura no kumenya neza ibice aba Banyarwanda bakomokamo mu Rwanda, bazataha ubundi bagahabwa inkunga yo kubafasha kwiyubaka ndetse bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa bya Leta.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *