Leta y’uRwanda yahagaritse byagateganyo amasengesho yo kwa Yezu Nyirimuhwe mu Ruhango

RGB yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025.
Iri tangazo rivuga ko umwanzuro wo kuyagarika bya gateganyo wafashwe hagendewe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’aya masengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka abera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Ati” Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by’abahagana.”
RGB yavuze ko ibi byagaragariye ku masengesho yaherukaga kuhabera, ku cyumweru tariki ya 27/04/2025, habaye umuvundo wabantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.
RGB yavuze ko amasengesho yaberaga kwa Yezu Nyirimuhwe araba ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hashyizweho ingamba zidashyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga.
