“Umukino wa ‘Basketball ‘ niwo muti wanjye” – Triphine

Kimwe no mu bihugu byinshi bya Afurika, no mu Rwanda basketball ifatwa nk’umukino wo mu mijyi, by’umwihariko ntuzwi nk’umukino w’abagore bo mu cyaro. Gusa amatsinda y’abagore mu bice by’icyaro mu burasirazuba bw’u Rwanda barimo guhindura iyi mitekerereze.
Hagati ya 2018 na 2020 ifoto idasanzwe y’umugore ukuze ufashe umupira wa basketball mu rubavu yambaye ibitenge n’umupira, yarahererekanyijwe ku mbuga zihuza abakunda basketball mu Rwanda no mu karere, ariko benshi ntibamenye uwo ari we.
Uwo yari Trifine Mukangamije nyuma y’imyaka micye atangiye gukina basketball, icyo gihe yari azahajwe n’indwara zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, n’umugongo, nk’uko abivuga.
Trifine ubu ari hafi kuzuza imyaka 70 y’amavuko ariko ibintu byarahindutse. Uyu munsi “numva meza neza kandi nkomeye”, ni ko yambwiye ubwo namusuraga iwe mu rugo i Nyamirama mu karere ka Kayonza.
Yongeraho ati: “Hashize imyaka itatu ntarwara, ntanywa n’imiti. Baskeball yarankijije.”

Photo/ SHOOTINGTOUCH
Kimwe na Trifine, amagana y’abagore bari mu myaka yo hagati n’abakuze mu bice by’icyaro mu burasirazuba bw’u Rwanda bakina uyu mukino nibura kabiri mu cyumweru ku bibuga byubatswe hafi yabo.
Trifine atuye muri metero zigera kuri 300 uvuye ku kigo nderabuzima cya Nyamirama. Hano hafi Shooting Touch – ikigo kitegamiye kuri leta gikorera mu Rwanda n’i Boston muri Amerika, cyahubatswe ibibuga bibiri bya basketball ari naho Trifine na bagenzi be bakinira.
Shooting Touch yubatse n’ibindi bibuga mu bindi bice by’icyaro nka Rwinkwavu, Rukara, na Mukarange, igamije guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye, no gufasha abagore kugira ubuzima bwiza.
Trifine akina buri ku wa mbere no ku wa kane nimugoroba kuri ibi bibuga by’i Nyamirama, akina mu itsinda ry’abari hejuru y’imyaka 50.

Abagore barenga 800 bagabanyije mu matsinda menshi bakinira kuri ibi bibuga by’i Nyamirama buri munsi, batozwa n’abatoza bakorera Shooting Touch, ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012.
Trifine Mukangamije ni we uruta abandi hano mu myaka, mu kibuga bagenzi be bamuhamagara ‘Kaaka’, ariko hanze y’ikibuga arazwi cyane hano atuye.
“Wa mukecuru ukunda basket?”, ni uko buri wese yambwiraga mu gihe narimo mbaza aho atuye nerekezayo ngo tuganire.

Trifine ni icyamamare hano, nta wundi mugore bangana ukina basketball, ariko kandi uyu mukino wamukoreye ibitangaza, nk’uko abivuga.
Ati: “Nari mfite ikibazo cy’umuvuduko [ukabije w’amaraso], nari nararwaye n’umugongo naraheze hasi ntabasha guhaguruka. Nakwicara nabwo nkagomba umpagurutsa.
“Nagiye i Gahini [ku bitaro] ariko ntacyo byamariye. Siporo ni yo yamfashije, basket ni yo yankijije”.
Ku bibuga i Nyamirama nahasanze abagore barenga 80 baje gukina, abambaye imyenda ya siporo, abakenyeye ibitenge, abambaye amakanzu, abambaye inkweto za siporo n’abambaye izisanzwe, buri wese mu bushobozi bwe, ku bw’urukundo rw’uyu mukino.

Mbere yo gukina, barabanza bakegerana, bakumva ijambo ry’umutoza, nyuma bagatangirira ku kwishyushya, kwigorora, maze bakagabanywa mu makipe bigendanye n’imyaka yabo, bagakina.
Aha ku bibuga, umwuka uba uhari ni uw’ibyishimo, gufana, no guseka.
Bamwe muri bo baba bazanye n’abana babo bato bashobora kuba bari ku ruhande badunda imipira yasagutse ari na ko bareba ababyeyi babo bagerageza gutera umupira mu nkangara.
Delice Niyonsaba, yahoze ari umukinnyi muri shampiyona ya basketball y’abagore mu Rwanda, ubu amaze imyaka itatu ari umutoza hano, avuga ko uyu mukino wahinduye byinshi kuri aba bagore.
Delice yabwiye BBC ati: “Basketball yarabahinduye…baza hano kwitoza no gusabana. Bamwe muri bo bamaze no kumenya gukina neza.
“Hari ubuhamya bwinshi bw’abakize imivuduko [ikabije y’amaraso], n’izindi ndwara. Ubuzima bwabo muri rusange bwarahindutse”.

Mu myaka ya vuba, kuva ibikorwa remezo bya basketball byakwiyongera mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi, nka Arena y’imyanya 10,000 i Kigali, n’irushanwa rya Basketball Africa League ribera i Kigali buri mwaka kuva mu 2021, uyu mukino buhoro buhoro ugenda urushaho gukundwa mu Rwanda.
Basketball i Nyamirama ntibafasha kugira ubuzima bwiza gusa, inatuma bunga ubumwe.
Asohotse mu kibuga ngo tuganire, Trifine yarambwiye ati: “Umunsi wa mbere n’uwa kane [ni yo iminsi ajya gukina] sinyifata nk’indi minsi.
“Iyo tugeze aha nta uvuga ngo umwe ni njyewe, undi ni njyewe. Turasabana, tukishima”.
BBC