Kabila yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Tchisekedi nyuma yo kumwambura ubudahangarwa

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze bikomeye ubutegetsi bw’uwamusimbuye abwita ubw'”igitugu”.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yavuze ijambo mu buryo bw’ako kanya (cyangwa ‘live’) kuri YouTube ku mugoroba wo ku wa gatanu ari ahantu hatazwi, nyuma y’umunsi sena ya DRC imukuyeho ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe mu rukiko.
Abategetsi ba DRC barashaka kurega uyu wahoze ari perezida ibyaha by’ubugambanyi n’ibyaha byo mu ntambara, bavuga ko afitanye imikoranire n’inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, zafashe imijyi myinshi mu burasirazuba bwa DRC.
Kabila, wari ku butegetsi hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2019, yavuze ko yari yaracecetse kuko yumvaga ubumwe bw’igihugu buri mu byago.
Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ntibwasubije ku mugaragaro kuri iryo jambo ryo mu Gifaransa Kabila yanatangajemo gahunda igizwe n’ingingo 12, yavuze ko ishobora gufasha kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro.
Ariko yanumvikanishije ko yiteguye kuba yarwana, agira ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza ku gitambo kiruta ibindi byose [urupfu]. Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, [ariko] nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”
Yambaye ikositimu y’ubururu butsitse, ibendera rya Congo riri ku karango (‘badge’) yambaye ku ikoti, Kabila yari ahagaze imbere y’ameza maremare avugirwaho imbwirwaruhame, yise “ijambo ku gihugu” ryabanjirijwe rikanasozwa n’indirimbo yubahiriza igihugu ya DRC.
Umurongo (cyangwa ‘link’) wo kuri YouTube wari watanzwe n’umuvugizi we nyuma waje gusibwa, ariko iryo jambo ryahererekanyijwe kuri konti nyinshi zo kuri YouTube.
Kabila, wahoze ari inshuti ya Tshisekedi, yashwanye n’uyu wamusimbuye ku butegetsi, ndetse n’urugaga rw’amashyaka yabo rwarangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2020.
Uyu wahoze ari Perezida amaze imyaka ibiri aba hanze ya DRC mbere yari yavuye mu gihugu agiye muri Afurika y’Epfo kwiga amasomo ya kaminuza yo ku rwego rw’ikirenga (PhD).
Mu ijambo rye, yanenze bikomeye “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta ya DRC mu kwezi gushize nyuma y’ibihuha” ko yakoreye urugendo mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibyo byatumye abategetsi baca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) ndetse bategeka ko imitungo ye ifatirwa.
Kabila yavuze ko ibyo byose “bigaragaza igabanuka rikomeye rya demokarasi mu gihugu cyacu”.
Mu ijambo rye, yavuze rwose ko ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, aho adafite ibyago byo gutabwa muri yombi kuko uwo mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za M23 kuva mu mpera ya Mutarama (1) uyu mwaka.
Kabila yananenze Perezida Tshisekedi kubera kugerageza kubangamira itegekonshinga, ananenga bikomeye inteko ishingamategeko kubera kunanirwa kubaza inshingano Perezida ndetse anenga ubucamanza bw’iki gihugu kubera kwemera “gukoreshwa ku mugaragaro ku mpamvu za politike”.
Yanenze uburyo leta yitwara mu rwego rw’ubukungu, ruswa n’umwenda (ideni) wa leta, yavuze ko “watumbagiye” ukagera kuri miliyari zirenga 10 z’amadolari y’Amerika.
Kabila, wahoze ari Jenerali Majoro, yapfobeje uburyo leta yitwara ku kibazo cy’umutekano mu gihugu, cyane cyane ikoreshwa ry’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta nk”abafasha” b’ingabo z’igihugu.
Yagize ati: “Ingabo z’igihugu… zasimbuwe n’imitwe y’abacanshuro, imitwe yitwaje intwaro, imitwe ishingiye ku moko, n’ingabo z’amahanga zitagaragaje gusa intege nkeya zazo ahubwo zanashoye igihugu mu kajagari ntabona uko nsobanura.”
Yavuze ko umwe muri iyo mitwe ari uwa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda b’Abahutu zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zikorera mu burasirazuba bwa DRC, bamwe mu bagize uwo mutwe bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
U Rwanda rubona ko inyeshyamba za FDLR ziteje inkeke ku kubaho kwarwo nk’igihugu. Ingabo z’u Rwanda ubu ziri mu burasirazuba bwa DRC aho zifasha inyeshyamba za M23, ziyobowe ahanini n’Abatutsi, zivuga ko zafashe intwaro mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’ubwo bwoko bwa ba nyamucye.
Kabila yasabye ko “ingabo zose z’amahanga” ziva muri DRC ndetse ashima icyemezo giherutse gufatwa n’umuryango w’iterambere w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) cyo gukura ingabo zawo muri icyo gihugu, zari zaroherejwe gufasha ingabo za DRC kurwanya M23.

Photo@RECONSTRUIRERDCONGO
Nyuma y’imyaka 18 ku butegetsi, Kabila yavuze ko ibyo yari yaragezeho byapfushijwe ubusa.
Yagize ati: “Mu gihe kitari cyarigeze kibaho mbere – imyaka itandatu – twasubiye aho twatangiriye: [ahari] leta yananiwe, yasenyutse, iri hafi guhirima, ndetse iri imbere cyane ku rutonde rw’ibihugu bicyennye byamunzwe na ruswa cyane ndetse bifite amadeni menshi cyane.”
Iryo jambo rye ryakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bagaragaza ukuntu byinshi anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi bihuye ahubwo n’ibyo ubutegetsi bwe bwite bunengwa.
Mu mpera y’ijambo rye, Kabila yagize ati: “Ubutegetsi bw’igitugu bugomba kurangira, ndetse demokarasi, hamwe n’imiyoborere myiza mu bukungu no mu mibereho y’abaturage, bigomba gusubizwaho.”
Kabila yavuze ko leta “amaherezo yemeye kwicarana ku meza amwe” na M23 ariko yavuze ko izindi gahunda z’amahoro, zirimo nk’izishyigikiwe na Kiliziya Gatolika, zikwiye gukurikizwa.
DR Congo n’u Rwanda, ruhakana ibirego byuko rufasha M23, bishobora kuba biri hafi kugera ku masezerano y’amahoro yo kurangiza intambara, yatumye abasivile babarirwa mu bihumbi amagana bava mu ngo zabo mu mezi ya vuba aha ashize.
Mu kwezi gushize, ibihugu byombi byashyize umukono ku mirongo migari (amahame ngenderwaho) y’amasezerano i Washington muri Amerika ndetse bivuga ko byemeranyijwe ku nzira yerekeza ku masezerano.
