BAL 2025: Imitima y’abakunzi bayo yenda kubavamo, APR BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma

BAL 2025: Imitima y’abakunzi bayo yenda kubavamo, APR BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma

‎BAL 2025: Bigoranye APR BBC yakatishije itike y’imikino ya nyuma imbere ya Perezida Kagame

Imikino – 25/05/2025 6:59 PM
Share:

Umwanditsi:

‎BAL 2025: Bigoranye APR BBC yakatishije itike y'imikino ya nyuma   imbere ya Perezida Kagame

Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Nairobi City Thunder mu mikino ya BAL 2025 mu itsinda rya Nile Conference ihita ikatisha itike y’imikino ya nyuma imbere ya Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe imikino ya BAL 2025 mu itsinda rya Nile Conference yari imaze icyumweru ikinirwa muri BK Arena.

‎‎Muri iyi mikino yo ku munsi wa 6 Al Ahli Tripoli BBC yo muri Libya yatsinze Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 102 kuri 73 ihita isoza iyi mikino idatsinzwe.

‎‎Undi mukino wakinwe aho ari nawo wari utegerejwe n’abenshi ni uwa APR BBC yo mu Rwanda na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

‎‎Uyu mukino watangiye ikipe ya APR BBC iri imbere ku manota yari akozwe na Aliou Diarra ariko Nairobi City Thunder nayo ntabwo yigeze itinzamo.

‎Umukino wakomeje Nairobi City Thunder ariyo iri imbere ibifashijwemo n’abarimo Albert Einstein Onyango Odero.

Mu minota 2 ya nyuma APR BBC yagerageje kujya imbere ariko birangira Nairobi City Thunder ariyo isoje iri imbere ku manota abiri yari akozwe na Uchenna Iroegbu ubundi igira 19 kuri 17.

‎Mu gace ka kabiri Nairobi City Thunder yaje ikomerezaho ibifashijwemo n’abarimo Albert Einstein Onyango Odero ubundi isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 45 kuri 35.

‎‎Mu gace ka gatatu ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje igerageza gukuramo ikinyuranyo cy’amanota binyuze ku barimo Aliou Diarra ndetse bigera aho hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota atatu.

‎Nairobi City Thunder yaje kongera gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi ibifashijwemo n’abarimo Albert Einstein Onyango Odero ubundi aka gace karangira iyoboye n’amanota 61 kuri 55.

‎Mu gace ka 4 Nairobi City Thunder yaje ikomeza kuba hejuru gusa mu minota ya nyuma APR BBC iza kuyifata ndetse habura amasegonda 3 Obadiah Noel akora amanota 3 ubundi iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ihita isoza umukino iyoboye n’amanota 77 kuri 74.

‎Ikipe ya APR BBC yahise ibona itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo aho yazamutse iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Al Ahli Tripoli BBC.

‎‎Uyu mukino warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Kagame wakurikiye iyi mikino kuva ku munsi wa mbere.

APR BBC yakatishije itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2025

Perezida Kagame n’umuryango we bakurikiye umukino APR BBC yatsinzemo Nairobi City Thunder


 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *