NCDA: Ishoramari mu bikorwa by’iterambere ry’abana bato rikwiye kongerwa

Musanze – Impuguke mu kurera abana mu buryo buboneye (parentalité positive) muri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), Emmanuel Munyampeta, yagaragaje ko hakenewe kongerwa ishoramari mu burezi bw’abana bato (ECD), asaba ko uruhare rw’abafatanyabikorwa rwarushaho gushimangirwa.
Ibi Munyampeta yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), ku bufatanye n’Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, agenewe abanyamakuru bandika ku iterambere ry’uburezi bw’abana bato. Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Musanze.
Munyampeta yavuze ko kongera ishoramari mu burezi bw’abana bato ari ngombwa kugira ngo intego igihugu cyihaye muri gahunda ya kabiri y’Igihugu y’Iterambere rirambye (NST2) zigerweho.
“Dukeneye kongera ishoramari mu burezi bw’abana bato harimo inyubako, ibikoresho, ibitabo by’inyigisho, amahugurwa y’abarimu, ndetse n’imishahara cyangwa ibihembo byabo. Ibi bizadufasha kugera ku musaruro wifuzwa kuko uyu mushinga ujyanye n’imigambi ya NST2,” yavuze Munyampeta.
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho, uruhare rw’abafatanyabikorwa rugomba gushimangirwa.
“Uruhare rw’abafatanyabikorwa ni ingenzi. Kugira ngo tugere ku ntego twihaye, bisaba ubufatanye bw’inzego zose bireba. Iyo ubufatanye bubuze, bigorana kugera ku musaruro twifuza,” yabisobanuye.
Uburere bw’abana bato bufitanye isano n’icyerekezo igihugu cyihaye binyuze muri NST2, aho u Rwanda rwihaye intego yo kongera umubare w’abandikwa mu mashuri y’incuke ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.
Munyampeta yibukije ko uburezi bw’abana bato ari inkingi ya mwamba mu myigire n’imikurire y’umwana, bityo ko kwagura amahirwe yo kubugiramo uruhare bizafasha abana benshi b’Abanyarwanda gutangira ubuzima bafite amahirwe angana.
Ni muri urwo rwego NCDA yashyizeho umushinga bise “Tubakuze” usobanuye “Fasha umwana akure neza”, ugamije guteza imbere imikurire myiza y’abana.
Aya mahugurwa yitezweho gutanga ubumenyi burambye ku itangazamakuru rikora inkuru z’uburezi bw’abana bato, azasozwa ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025.