Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cyo muri Asia ‘Kazakhstan’

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugambije guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cyo muri Asia yo gahati.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wamaze kugera mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, muri Astana, kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame we agirira uruzinduko muri iki Gihugu kuva tariki 28 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe kandi ko umukuru w’u Rwanda azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Kazakhstan, Perezida Kassym-Jomart Tokayev, ndetse hakazasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, azashyirwaho imikono n’abayobozi mu nzego Nkuru ku mpande z’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Kazakhstan mu mwaka wa 2015, aho icyo gihe yari yahuye n’uwari Perezida w’iki Gihugu, Nursultan Nazarbayev.

Uru ruzinduko rwabaye mbere yuko hasinywa amasezerano y’imikoranire mu bya Dipolomasi hagati y’Ibihugu byombi yanatumye u Rwanda rugena uruhagarariye muri Kazakhstan muri 2016.

Kuri uyu wa Mbere ku munsi wa mbere ubwo Minisitiri Nduhungirehe yageraga muri Kazakhstan, yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’iki Gihugu, Murat Nurtleu banagirana ibiganiro byagarutse ku mubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cyo muri Asia yo hagati.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ndagushimira Minisitiri w’Intebe Wungirije Murat Nurtleu, ku bwo kunyakirana urugwiro mu Murwa Mukuru wanyu mwiza Astana, ndetse n’ibiganiro byiza twagiranye uyu munsi, mbere y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan.”

Mu itangazo rihuriweho hagati ya Minisitiri w’Intebe Olivier Nduhungirehe na Nurtleu, batangaje ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku nzego zinyuranye zirimo ibya poliyiki, ubukungu n’umuco.

Nanone kandi Ibihugu byombi birateganya kugirana imikoranire mu nzego zirimo ubucuruzi, mu ikoranabuhanga ndetse no mu rwego rwa gisirikare.

Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Murat Nurtleu

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *