RTB na Rwanda Polytechnic mu cyumweru cyo gusangiza ibyagezweho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

RTB na Rwanda Polytechnic mu cyumweru cyo gusangiza ibyagezweho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB k’ubufatanye na Rwanda Polytechnic bagaragaje ibikorwa biteganyije muri ibi bigo birimo n’icyumweru cyahariwe kumenyekanisha ibibikorerwamo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gicurasi 2025 , abanyeshuri ibihumbi 4562 bigaga mu ishuri rikuru ry’uRwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro ( Rwanda Polytechnic) barahabwa impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu mashami atandukanye.

Ubwo yari mu kiganiro ni itangazamakuru uyu munsi, tariki ya 28 Gicurasi 2025 , Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Mucyo Sylivie, yagarutse ku mwihariko w’aba banyeshuri cyane ko kimwe cya Kabiri cyabo bamaze no kubona akazi.

Ati: “ Hari porogaramu nshyashya zatangiye mu myaka 3 ishize akaba ari bo mfura tugiye gusohora, ni porogramu zitandukanye; icyo navuga ni uko aba  banyeshuri barashoboye kuko nk’ikintu twabonye 40% babonye akazi , ikindi ni uko abakobwa barangije tubona ko biyongereyeho kuko ubushize twabaga dufite hagati ya 25 na 28% “.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ( RTB ) cyo cyateguye icyumweru cyahariwe kumenyekanisha ibihakorerwa byitezweho gufasha abanyarwanda kumenya amahirwe ahari n’uburyo bw’imikoranire n’inzego zirimo n’abikorera.

Mukunzi Paul, Umuyobozi mukuru wa RTB

Mukunzi Paul , Umuyobozi mukuru w’iki kigo nawe wari muri iki kiganiro n’itangazamakuru yavuze ku bizibandwaho, avuga ko “ Muri icyo cyumweru hakubiyemo ibikorwa bigeze kuri 4 by’ingenzi; icya mbere ni TVT Expo aho amashuri atandukanye yigisha ibijyanye na Tekinike n’ubumenyingiro na Polytechnic dufite hano mu gihugu cyacu, bazafatanyiriza hanwe n’ibigo by’abikorera kugirango berekane ubumenyi butangwa n’ayo mashuri bwa tekinike zitandukanye ariko noneho n’aho buhurira n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, iyo murikabikorwa izaba kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Kanama 2025”.

“ Muri icyo cyumweru kandi hazaba amarushanwa ku mpano zitandukanye za tekinike n’ubumenyingiro, aho urubyiruko rutandukanye rufite impano ruzaba rukora amarushanwa agaragaza ubumenyi n’ubuhanga bafite mu myuga na tekinike zitandukanye nabyo bikazabera muri Camp Kigali ( ari naho Expo izabera), guhera tariki ya 2 kugeza kuri 5 Kanama 2025”.

Uyu muyobozi avuga ko kandi muri icyo cyumweru bafite inama mpuzamahanga aho inzobere zizaturuka hirya no hino mu bihugu bigera kuri 27 by’Afrika, Uburayi na Aziya, bizaba biganira ku nsanganyamatsiko y’ubumenyi bugezweho mu isi ya none n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu gihe kiri imbere kugirango nk’abanyarwanda n’ibihugu by’Afrika ndetse n’ibihugu byateye imbere bamwe bigire ku bandi kandi bategurire hanwe icyerekezo cy’ibihugu byose hamwe ibijyanye na Tekinike n’ubumenyingiro.

RTB ivuga ko intego ya Leta yo kugeza ishuri ryigisha imyuga kuri buri Murenge yamaze kugerwaho, kuko ubu 43% by’abanyeshuri barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza biga mu mashuri ya Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ari naho hava umubare munini w’abakomereza amasomo yabo mu mashuri atandukanye ya Rwanda Polytechnic.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ( RTB ) ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Mucyo Sylivie, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *