Aburana ‘Aimable Karasira’ yahakanye ibyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi

Aburana ‘Aimable Karasira’ yahakanye ibyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi

Aimable Karasira yatangiye kwiregura ku wa gatatu ku byaha aregwa birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we.

Karasira ahakana ibi byaha byose.

Ni urubanza rubera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, mu rugereko rw’urukiko rukuru.

Karasira, umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa, yamenyekanye cyane mu biganiro yatangaga kuri YouTube.

Mu kwiregura ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, Karasira wari ucyeye cyane kandi yitonze mu rukiko yavuze ko imvugo umushinjacyaha ashingiraho ikirego igira iti: ”Leta ya [Juvénal] Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho.”

Karasira yavuze ko iyo mvugo ye yumviswe nabi n’ubushinjacyaha bumwitirira amagambo atavuze, abwira umucamanza ati: ”Reka mbwire urukiko ukuri: Ibyo nta byo navuze.”

Byinshi mu birego Karasira yarezwe bishingiye ahanini ku biganiro yagiye atanga kuri YouTube.

Kuri icyo kirego cyo guha ishingiro jenoside, yarezwe kandi amagambo yakoresheje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye ‘imbarutso’ ya jenoside.

Aimable Karasira yemera ko ijambo ‘imbarutso’ koko yarikoresheje ariko yifashishije ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye barimo Jenerali Roméo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR mu Rwanda, agaragaza ko ari ho yarikuye.

Yavuze ko atari we wazanye iryo jambo, ko nawe yarikuye kuri abo bagiye baryandika kandi atari uko bagamije kwishimira jenoside cyangwa kuyiha ishingiro ahubwo bagamije kwerekana koko ko yateguwe.

Avuga ko jenoside yabaye akuze kandi afite ubwenge, ko habanje ibimenyetso birimo urwango rukomeye rwagiriwe Abatutsi, maze kuri we ihanurwa ry’indege ya Habyarimana riba nk’imbarutso yo kurimbura Abatutsi.

Karasira kandi yireguye ku kirego cyo guhakana jenoside. Abumwunganira babwiye urukiko ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso simusiga kuri iki kirego.

‘Maître’ (Me) Bruce Bikotwa avuga ko umushinjacyaha yagiye atanga ibisobanuro by’imvugo za Karasira mu biganiro yagiye atanga kuri YouTube kandi uregwa ari we wakagombye gusobanura ibyo yashakaga kuvuga.

Ibi ntibyaguye neza umushinjacyaha wahise yaka ijambo abwira Me Bikotwa ati: “Zana ibimenyetso byawe bivuguruza ibyo twatanze.”

Karasira, w’imyaka 48, afunze kuva mu 2021. Aregwa ibyaha byo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, guteza imvururu muri rubanda, iyezandonke ndetse n’icyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we. Urubanza ruracyakomeje.

Aimable Karasira mu rukiko ku wa gatatu, akikijwe n’abanyamategeko bamwunganira, Me Me Bruce Bikotwa (iburyo) na Me Félicien Gashema (ibumoso)

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *