Yamanutse mu cyiciro cya mbere ijya mu cya Kabiri kubera gutsindwa

Yamanutse mu cyiciro cya mbere ijya mu cya Kabiri kubera gutsindwa

Ikipe ya Muhazi United yari imaze imyaka itatu mu Cyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, yamacutse mu cya kabiri nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Wari umukino ukomeye wabereye kuri Sitade ya Huye, dore ko ikipe yari gutsindwa hagati y’izi zombi zari zahuye ari yo yagombaga guhita imanuka.

Muhazi United imanutse nyuma y’imyaka itatu gusa iri mu cyiciro cya mbere yagezemo muri 2022 ubwo yari ikitwa Rwamagana City.

Gutsindwa n’Amagaju FC, byatumye shampiyona irangira iyi kipe ya Muhazi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, imanukana na Vision FC yasoje ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 21.

Ni mu gihe ikipe y’Amagaju FC yagumye mu cyiciro cya mbere, aho yasoreje ku mwanya wa 11 n’amanota 36.

Muhazi United imanutse yararezwe n’Amagaju FC muri Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko yakinishije umukinnyi wari ufite amakarita atatu.

Iyi kipe yAmagaju FC yari yasabiye Muhazi United guterwa mpaga, ariko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba ritaratangaza umwanzuro.

Undi mukino w’umunsi wa nyuma (30) wahuje Rayon Sports FC na Gorilla FC, warangiye iyi kipe bakunda kwita Gikundiro ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

Muhazi United na Vision FC zimanutse mu cyiciro cya kabiri, zibisikanye na As Muhanga na Gicumbi FC zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2024-2025 yegukanywe na APR FC, kiba igikombe cya 23 yegukanye mu myaka 30 imaze ikina shampiyona, kikaba icya gatanatu yegukanye yikurikiranya, yanagishyikirijwe mu ijoro ryacyeye kuri Sitade Amahoro, nyuma y’umukino yanyagiyemo Musanze FC ibitego 3-1.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *