Abagera ku 105 bari baracurujwe mu bihugu byo hanze bagaruwe mu Rwanda

Abagera ku 105 bari baracurujwe mu bihugu byo hanze bagaruwe mu Rwanda

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, yatangaje ko Abanyarwanda 105 bari barajyanywe mu bucuruzi mu bihugu nka Myanmar bagaruwe, abandi 57 bari bagiye kujyanwa biburizwamo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Dr. Murangira yavuze ko nubwo mu Rwanda abagera kuri 0.4% mu baturage 100,000 aribo bahura n’icuruzwa hanze y’Igihugu, uburemere bw’iki cyaha budakwiye kureberwa mu mibare ahubwo bukwiye gushingirwa ku mugambi mubisha wo guhindura umuntu igicuruzwa.

Ati “Ntabwo uburemere bw’icuruzwa ry’abantu twagombye kuburebera mu mibare, bwagombye kugaragarira mu mugambi mubisha bariya bagizi ba nabi baba bafite, aho bashaka guhindura ikiremwamuntu, bagahindura umuntu igicuruzwa. Uburemere bwacyo ni mu gikorwa cy’iteshwagaciro,”

Imibare ya RIB igaragaza ko kuva muri Kamena 2024, kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bari barajyanywe mu bucuruzi hanze y’igihugu bagaruwe barimo n’abari bamaze kujyanwa mu bihugu nka Myanmar, bashutswe bijejwe akazi keza muri za call centers, ariko basanga bagiye gukoreshwa imirimo y’agahato n’ibikorwa bya forode.

Hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025, hari abandi bantu 57 baburijwemo mbere yo kugera aho bagombaga gucururizwa, ndetse na 39 bagaruwe bataragera aho bajyanwaga hagati ya Kamena 2019 na Nyakanga 2024.

Dr. Murangira yagaragaje ko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bitakibera gusa mu baturage badafite ubumenyi, ahubwo byibasiye n’abize, bafite amashuri n’ubushobozi bwo gutekereza. Ibi, ngo biba bigaragaza ko abacuruza abantu bashyira imbere uburiganya n’amayeri ashingiye ku byifuzo by’abantu, aho babashukisha amashuri, buruse, visa cyangwa akazi k’amanyanga.

Ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaha byo gucuruza abantu, biriho, birahari, bityo bitwararike. Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”

Mu mayeri akoreshwa, harimo kubeshya uru rubyiruko ko hari akazi cyangwa ko bashobora gufashwa gukomeza amasomo kubona buruse cyangwa viza n’ibindi. Iyo bageze bakoreshwa nk’abaja, bagashorwa mu buraya, n’ibindi birimo gukurwamo ingingo z’umubiri nk’uko byagaragaye ku rubyiruko rwajyanywe muri Myanmar.

RIB yemeje ko hari imikoranire n’ibihugu byakunze kugaragaramo ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, aho RIB isaba gufasha kugarura Abanyarwanda bajyanyweyo no gukurikirana ababigizemo uruhare.

Dr. Murangira yasoje asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibi byaha, ati “Ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu, itangazamakuru n’urubyiruko ubwabo, mufite uruhare mu gutanga amakuru, mu gusobanurira abandi no kuburira abashobora kugwa mu mutego.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *