Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza igihugu cye ku murongo

Kuva mu cyumweru gishize, Joseph Kabila Kabange yatangiye kwakira amatsinda y’abantu batandukanye, bagirana ibiganiro byo kungurana ibitekerezo kugira ngo agire icyo akora mu gukosora ibyakozwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu yigeze kuyobora, avuga ko kigeze aharindimuka kubera ubutegetsi buriho budashoboye.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Kabila yakomeje kwakira amatsinda atandukanye, aho ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, yakiriye abanyabwenge b’abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatandatu “Nyakubahwa Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange yakomeje ibiganiro nyunguranabitekerezo yakira itsinda ry’abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza.”
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, yakomeje avuga ko “mu bo yakiriye harimo Perezida w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza muri Kivu ya Ruguru akaba n’Umuyobozi mukuru wa UNIGOM, Bwana Mohindo Mughanda.”
Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abayobozi ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro rirwanya ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
Corneille Nangaa yavuze ko guhura kwabo na Joseph Kabila, ari nko gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uruhererekane by’uyu munyapolitiki wayoboye iki Gihugu cya DRC, mu kuzana amahoro arambye, no gusubiza ku murongo Igihugu kimaze igihe mu bibazo.
Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abanyamadini n’amatirero ndetse n’abakuru b’imiryango gakondo, bagiranye ibiganiro bigamije kumva ibitekerezo byabo, n’impinduka bifuza mu Gihugu cyabo.
