“Twese hamwe turashaka amahoro” Ibirimo kuvugwa n’abahura na Joseph Kabila i Goma

Nyuma y’uko bitangajwe ko ageze i Goma, kuva mu mpera z’icyumweru gishize Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo amaze kubonana n’amatsinda atandukanye y’abahagarariye abaturage muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo – ahagenzurwa na M23 -aba bavuga ko ari mu biganiro byo gushaka icyageza ku mahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Joseph Kabila ubwe, ntacyo arabwira abanyamakuru ku bikorwa arimo, gusa abo mu matsinda yahuye na we bagiye bavuga ku bijyanye n’ibiganiro bagiranye na we.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Kabila gufatanya no kuba inyuma y’umutwe wa M23 – uwo yanabonanye n’abawukuriye mu mpera z’icyumweru gishize – umwe mu bategetsi i Kinshasa aherutse kumvikana asaba ko Kabila yamburwa ubwenegihugu bwa Congo.
I Goma, Kabila amaze kubonana n’abakuriye amadini, abategetsi ba gakondo, abahagarariye amashyirahamwe y’abagore, abakuriye amashuri makuru n’abalimu ba za kaminuza, abakuru b’ibitaro n’abandi.
Abatavugarumwe na we banenga Kabila ko mu myaka 18 yamaze ari perezida atabashije guha iki gihugu amahoro arambye, cyane cyane i burasirazuba.
Liberata Lumumba Boratwa uvuga ko ahagarariye itsinda ry’abagore rigamije amahoro muri za teritwari wari mu bagore bahuye na Kabila ku wa gatandatu, avuga ko abagore bo muri za teritwari mu byaro barambiwe guhunga.
Nyuma yo guhura na Kabila, Liberata yabwiye abanyamakuru ati: “Twavuganye amahoro, kandi twamweretse ko dushaka amahoro, ko Congo itagomba gucikamo ibice, ko Congo igomba gukomeza kuba imwe kandi nticikimo ibice.
“Twaje kubonana na perezida wa cyera Joseph Kabila kuko tubabaye, twahunze tuva mu byaro none n’ubu turacyahunga. None tuzahunga kugeza ryari? Kugera hehe? Twaje rero kumubwira [Kabila] ko twe tunaniwe, ni igihe cyo gushaka amahoro. Abagabo ni bo bakora intambara ariko abagore ni bo bazana amahoro. Ni twe tuzana amahoro.
“Twe turashaka amahoro nta kindi. Kandi igihe cy’ibiganiro ntibazibagirwe abagore muri ibyo biganiro kuko umugore ni we mujyanama kandi niyicara muri ibyo biganiro amahoro azaboneka…Twishimiye ko yaje gushaka amahoro, nawe arashaka amahoro.”
Abagore ni bamwe mu bagirwaho ingaruka zikomeye n’umutekano mucye n’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo aho bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufatwa ku ngufu, gushimutwa bakagirwa abacakara, ndetse no guhinduka impunzi.
Abahuye na Kabila batandukanye bavuga ko yabijeje umuhate we mu gushaka uko amahoro aboneka mu burasirazuba bwa DR Congo no mu gihugu cyose muri rusange.
Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko Joseph Kabila ashaka kuba umuhuza no guhuriza hamwe Abanyecongo mu biganiro bigamije kubona ibisubizo birambye ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

PHOTO/JOSEPH KABILA PR
Abahuye na Kabila bavuga ko yabijeje umuhate we mu gushaka uko amahoro aboneka mu burasirazuba bwa DR Congo no mu gihugu cyose muri rusange
I Kinshasa, Kabila ashobora gutangira gukurikiranwa mu nkiko za gisirikare aho ubutegetsi bumushinja gufasha umutwe wa M23, ibyo Kabila yahakanye mbere. Na we ashinja ubutegetsi bw’uwamusimbuye Félix Tshisekedi gutegekesha igitugu, ruswa ikabije no gushora igihugu mu ntambara.
Ku wa gatanu, Joseph Kabila yabonanye n’abakuriye umutwe wa AFC/M23, umukuru wawo Corneille Nangaa yatangaje ko baganiriye “ku buryo bwo gushyiraho no gukomeza amahoro arambye…”
Mu gihe byitezwe ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bushobora gutangira gukurikirana Joseph Kabila ku byaha bumushinja birimo ubugambanyi no gufatanya na M23, Élysée Bokumwana visi-minisitiri w’ingengo y’imari wa DR Congo mu mpera z’iki cyumweru yatangaje ko Kabila akwiye kwamburwa ubwenegihugu kubera ibyo birego.
Bokumwana yashinje Kabila “uruhare mu ntambara ishaka gucamo Congo ibice”, anavuga ko “nta gushidikanya ni we mukuru nyakuri wa M23/AFC”.
Uyu mutegetsi, kimwe na bamwe mu bandi bavuze nk’ibi mbere nta gihamya berekana, na we ashidikanya ko Joseph Kabila atari umuhungu w’uwahoze ari perezida Laurent-Désiré Kabila, akavuga ko hakwiye kubaho gukoresha ibipimo bya ADN kuri Joseph Kabila n’abandi bana ba Désiré Kabila.
Joseph Kabila ubwe ntacyo aravuga kuri ibi bivugwa ku muryango we, ariko abo ku ruhande rwe bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa burimo “gukora ibishoboka byose no guhimba ibinyoma” bigamije gusebya Joseph Kabila, bemeza ko bigaragaza ubwoba ubutegetsi bufitiye uyu wahoze ari perezida hagati ya 2001 na 2019.