Si ikoranabuhanga ry’uburozi, ni igisubizo: Abahinzi barasabwa kwiyumvisha akamaro ka ‘GMO’

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 03 Kamena 2025, umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) wateguye amahugurwa y’iminsi itandatu agamije kongerera ubumenyi abahinzi, abanyamakuru n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bw’ibihingwa byongerewe ubushobozi (Biotech crops), mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo, ubukangurambaga ndetse n’ubufatanye mu buhinzi bw’ibihingwa byongerewe ubushobozi.
Ndizeye Guillaume wagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa, afite ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere akorera mu Karere ka Kirehe byiganjemo urutoki, avoka ndetse n’inyanya; avuga ko nyuma yo gusobanukirwa n’iby’ubuhinzi bw’ibirayi agiye gushora imari ye no muri iki gihingwa.
Tuganira yavuze ko “Ndifuza ko mu bahinzi bazagirirwa icyizere ku igeragezwa ry’ihingwa ry’imbuto y’ibirayi yongerewe ubushobozi nanjye nazamo, kuko icyo nishimiye muri byose ni uko nkurikije ibyo twigishijwe ndetse tukibonera uburyo ibihingwa byongerewe ubushobozi byera ku bwinshi kuri Hegitari bitanagoye umuhinzi ngo bimusabe gutera imiti ya hato na hato inahenze, ari ibintu byazanira iterambere umuhinzi ndetse n’igihugu muri rusange”.
Abahanga mu by’ubu buhinzi bahamya ko ibihingwa byongerewe ubushobozi bitanga umusaruro w’ubwikube kabiri ugereranyije n’uw’ibitarabwongerewe kuko ikigereranyo kerekana ko ibyongerewe byera toni 40 kuri Hagitare mu gihe ibindi ari toni 20 gusa, aha niho Nyandwi Alexis, umwe mu bakoresha imbugankoranyambaga mu gice cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ahera avuga ko iri koranabuhanga rije rikenewe kandi riziye igihe.
Yagize ati: “ Mu by’ukuri ku isi hose iyo umuntu avuze kuri Siyansi cyangwa se ku bihingwa byongerewe ubushobozi hari igihe abantu batekereza ko ari ibintu by’uburozi cyangwas se ari ibintu bije kwica abantu ariko ntibemere ko Siyansi ishobora guhindura byinshi n’imikorere muri rusange; nanjye nk’umwe mbere wari mu bahakanyi nasanze hari icyo dukwiye kubwira abahinzi n’isi kugira icyo duhindura abatuye isi bakagerageza kwisanisha na siyanse cyangwa se ikoranabuhanga isi igezemo kandi ku nyungu zacu”.
Pacifique Nshimiyimana umuyobozi w’ihuriro ry’abishyize hamwe kugirango bateze imbere ikoreshwa ry’ubumenyi mu guteza imbere imibereho ya muntu ( Aliance for science Rwanda), agaruka ku nyungu abahinzi bazagira igihe bazaba batangiye guhinga imbuto y’ibirayi byongerewe ubushobozi, yavuze kuri zimwe mu mvune ndetse n’amafaranga atari make batakazaga ku birayi bikiri mu mirima bitazongera ukundi.
Yagize ati: “ Ubajije abahinzi b’ibirayi mu Majyaruguru bakubwira ko bashoraga amafaranga menshi mu miti, uretse n’ibyo byongeraga akazi; ubu umubyizi w’umuhinzi mu Rwanda umushahara we ugeze ku 1000-1500 frw k’umunsi, niba umugabanyirije imibyizi 15 nawe wakumva amafaranga azigamye ku mubyizi umwe gusa. Niba ukuyeho amafaranga yatangaga k’umuti uraba umworohereje cyane, ikindi unamugabanyirije umutwaro kuko hari igihe umuhinzi yateraga umuti icyumweru cya mbere, icya Kabiri wenda akagira ikibazo mu cyumweru cya gatatu, yashoboraga kuba yahomba byose kandi yari yatangije umushinga we! Ibyo rero ni ibintu bizaba amateka k’umuhinzi uzafata iyi mbuto yongerewe ubushobozi mu kwirinda indwara y’imvura”.
Igice cy’ibidukikije nacyo kitaweho…
Pacifique vuga kandi ko ibi bihingwa bije ari igisubizo ku bidukikije kuko imiti yaterwaga mu birayi yicaga udukoko two mu butaka, inigwahabiri ndetse ukaba wanakwica inzuki zaje gutara ubuki mu birayi.
Ati : “Twagiye twumva abavumvu cyae cyane abo mu gice cy’Amajyaruguru bavuga ko inzuki zabo zipfa zizize umuti w’abahinzi b’ibirayi, ibyo nabyo bizaba byavuye mu bibazo twari dufite mu gihugu bivuze ko n’aborozi b’inzuki bazabyungukiramo”.
Dr Nduwumuremyi Athanase, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) akaba anakuriye umushinga wa OFAB, ukurikirana kandi iby’iryo koranabunga mu Rwanda rimaze imyaka 4, yavuze ko hatabayeho kirogoya mu gihe kitarengeje imyaka ibiri iyi mbuto izaba igeze mu baturage bagatangira kuyihinga.
Agira ati: “ Hari inzira binyuramo si ugupfa gutanga imbuto! Twatangiye gusaba inzego zibishinzwe kugirango tubigerageze hamwe n’abahinzi, ntabwo dushobora kujyana izi mbuto hanze abahinzi batarabishima; ntabwo ari abahinzi bose kuko tuzahera kuri bake tumaze kubyemerererwa banabishimye dukomeze ku kiciro cyo gutuba imbuto kugirango igere ku bahinzi bose bayikeneye”.
Kwihaza mu biribwa ni imwe mu ntego ya buri gihugu ku isi, uRwanda narwo ntirwatanzwe kuko rumaze imyaka irenga 10 rwemeje amasezerano ya Maputo yo gutanga 10% by’ingengo y’imari ikajya mu buhinzi cyokoze ntiruragera kuri iyo ntego. Ariko nk’uko ari igihugu gisanzwe kishakamo ibisubizo, mu gushaka guhaza abaturage barwo rwahisemo kongerera ubushobozi muri bimwe mu bihingwa nk’imyumbati iribwa cyane mu gice cy’Amajyepfo no mu Burasirazuba bw’URwanda, hakiyongeraho ibirayi biribwa mu gihugu cyose ndetse n’ibigori.
