U Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC ruwushinja kuba igikoresho cya RDC

Leta y’u Rwanda ivuga ko yikuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati (Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale, CEEAC), ishinja guhinduka “igikoresho” cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n'”ibihugu bimwe binyamuryango” itavuze.
U Rwanda ruvuga ko uko gutandukira kongeye kwigaragaza mu nama isanzwe ya 26 ya CEEAC yabaye ku wa gatandatu i Malabo mu murwa mukuru wa Guinée équatoriale.
Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko muri iyo nama “uburenganzira bw’u Rwanda ku buyobozi [bw’umuryango] busimburanwaho, nkuko buteganywa mu ngingo ya 6 y’amasezerano, bwirengagijwe ku bushake kugira ngo hakurikizwe itegeko rya RDC”.
Nta cyo Kinshasa cyangwa CEEAC bahise batangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bya Kigali.
Radio RFI y’Abafaransa yatangaje ko muri iyo nama hemejwe ko Guinée équatoriale yongererwa undi mwaka umwe w’ubuyobozi bw’uwo muryango kubera ubushyamirane buri hagati y’u Rwanda na DRC.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abaperezida b’ibihugu birindwi muri 11 bigize uwo muryango, nkuko RFI yabitangaje. RFI isubiramo amagambo y’itangazo risoza iyo nama rigira riti:
“Inama yimuriye ikindi gihe guha Repubulika y’u Rwanda ubuyobozi busimburanwaho bwa perezida uriho ubu w’umuryango bityo ifata icyemezo cyo kugumishaho Nyakubahwa [Teodoro] Obiang Nguema Mbasogo nka perezida uriho ubu w’uyu muryango mu gihe cy’inyongera cy’umwaka umwe.”
Itangazo rya leta y’u Rwanda ryibutsa ko mbere rwari rwarandikiye ibaruwa uwari umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika rwamagana “ihezwa [ikumirwa] rinyuranyije n’amategeko” mu nama ya 22 y’uwo muryango yabereye i Kinshasa mu 2023 ubwo wari uyobowe na DRC.
Iryo tangazo ryongeraho riti: “Uguceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho byemeza ukunanirwa kw’uyu muryango [wa CEEAC] kwo gutuma amategeko yawo bwite yubahirizwa.”
Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’umwe mu bari bari muri iyo nama avuga ko intumwa za DRC zaba zari zavuze ko zitaba zikitabiriye ibikorwa by’uwo muryango igihe zaba zakirwa n’u Rwanda – nk’urwari kuba umuyobozi mushya wa CEEAC – nkuko RFI ibitangaza. BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.
U Rwanda rwamaganye umuryango wa CEEAC ruvuga ko udakurikiza amategeko yawo bwite awugenga. “Ku bw’ibyo, u Rwanda nta mpamvu n’imwe rubona yo kuguma mu muryango ufite imikorere ubu inyuranye n’amahame yawo n’akamaro kawo.”
Muri iyo nama y’abakuru n’ibihugu na za leta (guverinoma), u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, mu gihe DRC yari ihagarariwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Mu bundi butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibihugu byombi bikomeje kuba muri gahunda zinyuranye zigamije amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ubutegetsi bwa Kinshasa “bukomeje kwiriza [guteza ubwega] mu miryango yose yo mu karere na mpuzamahanga [aho] bushinja u Rwanda ubupfapfa bwabwo bwite, ntiriwe mvuga kwiriza [kwabwo] kugira ngo rufatirwe ibihano”.
DRC, ONU, n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, wafashe ibice byinshi mu burasirazuba bw’igihugu, bukungahaye ku mabuye y’agaciro. U Rwanda rurabihakana.
Umuryango wa CEEAC wari usanzwe ugizwe n’ibihugu 11, ari byo u Burundi, Angola, Cameroun, Centrafrique, Tchad, DRC, Repubulika ya Congo (Brazzaville), Guinée équatoriale, Gabon, São Tomé-et-Principe, n’u Rwanda ubu rwawikuyemo.
