Umugaba w’ingabo wa Iran yishwe mu gitero cyagabwa na Israel

Mu gitero gikomeye Israel yise ‘Operation Rising Lion’ kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yarashe ahantu hatandukanye mu murwa mukuru wa Iran ndetse no ku bigo by’iki gihugu bitunganya ingufu za kirimbuzi.
Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel yatangaje ko ibitero byabo “byakubise umutima wa gahunda yo kwigwizaho ingufu kirimbuzi, kandi bizafata iminsi myinshi ishoboka”.
Asobanura impamvu y’ibi bitero, Netanyahu yavuze ko Iran iteye ikibazo “kubaho kwa Israel”.
Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel mu gukora iki gitero “yiteguriye ubwayo akaga gakomeye, izabona nta kabuza”.
Arabia Saoudite yamaganye igitero cya Israel kuri Iran ivuga ko ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga, isaba umuryango mpuzamahanga guhagarika “aka kanya ubu bushotoranyi”.
‘Drones’ zose Iran yari yarashe kuri Israel ‘zashwanyagujwe’

PHOTO/FLIGHTRADAR24
Ibinyamakuru muri Israel biratangaza ko ‘drones’ zose Iran yari yohereje kurasa muri icyo gihugu mu kwihimura zashwanyagujwe zitaragera ku ntego zazo.
Urwego rwa Home Front Command – rushinzwe kuburira abaturage muri Israel ngo bajye kwihisha ahatamenwa n’ibisasu – rwatangaje ko ubu abantu badakeneye kuguma hafi y’aho bakwikinga ibisasu ariko bakwiye gukomeza kuba maso, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Yerusalemu abivuga.
Hagati aho umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel “igomba kwitegura igihano gikomeye cyane” kubera ibitero byayo muri Iran byaguyemo bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu.
Yagize ati: “Israel yakoze ubwicanyi ku gihugu cyacu dukunda uyu munsi, igisirikare cyacu ntabwo kizatuma bagenda batabyishyuye”.
Kubera ibi bikorwa by’imirwano ikirere cy’ibihugu bya Israel, Iran, Jordan na Iraq ubu nta ndege iri kukinyuramo nk’uko bigaragazwa na Flightradar24 ikurikirana ingendo z’indege zirimo kuba.
Muri iki gitondo, kompanyi ya Air France yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Tel Aviv muri Israel kugeza hatanzwe andi makuru mashya.
Iran na yo yarashe ‘drones’ zisaga 100 kuri Israel
Brig Gen Effie Defrin, umuvugizi w’igisirikare cya Israel yatangaje ko Iran yarashe “drones hafi 100 zigana ku butaka bwa Israel” avuga ko barimo kwitegura gushwanyaguza.
Defrin yemeje ko umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Iran rizwi nka Islamic Revolution Guard Corps (IRGC), hamwe n’umugaba w’ibikorwa by’ubutabazi mu ngabo bishwe mu bitero bya Israel.
Ibi byari byatangajwe mbere n’igitangazamakuru cya leta muri Iran ko Maj Gen Hossein Salami ukuriye IRGC yishwe.
Israel na yo yatangaje ibihe bidasanzwe.

PHOTO/REUTERS
Uko byatangiye
Abasesenguzi bavuga ko umwuka wari mubi cyane muri iyi minsi hagati ya Iran na Israel ariko ibi ibitero bya gisirikare bitari byitezwe aka kanya.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko we yabwiye Fox News ko bo bari bamenye mbere iby’iki gitero Israel yagabye.
Nyuma gato ya saa kumi z’igitondo ku isaha ya Iran (saa kumi n’imwe ku isaha ya Gitega na Kigali) hatangiye kumvikana ibisasu mu murwa mukuru Tehran.
Nyuma gato, minisiteri y’ingabo ya Israel yahise itangaza ko irimo kurasa muri Iran kandi itangaza ibihe bidasanzwe muri Israel, ivuga ko ibitero byo kwihimura bya Iran byitezwe “vuba bishoboka”.
Intabaza zirangiriye mu murwa mukuru Tel Aviv, kandi abantu bohererezwa ubutumwa kuri telefone zabo ko bagomba kwitegura kujya mu bwihisho butekanye igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri yo abivuga.

PHOTO/AFP
Indege z’intambara bivugwa ko zirimo za F-35 za Israel ni zo zatunguye Iran zitangira gusuka ibisasu mu bice bitandukanye by’iki gihugu, no ku murwa mukuru.
Umwe mu basirikare ba Israel yabwiye BBC ko Iran yari imaze kugera ku gikoresho cyo gukora bombe za kirimbuzi “mu minsi” gusa.
Guhaguruka no kugwa kw’indege zose ku kibuga cy’indege cya Tehran byahise bihagarikwa mu gihe n’ingendo zigana i Tel Aviv na zo zajyanywe ahandi, nk’uko bigaragazwa n’urubuga FlightRadar24.
Televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko ibitero bya Israel birimo no kwibasira ibice bituwe n’abaturage ndetse hari abamaze kwicwa n’ibi bitero, barimo n’abana.

Amerika izatabara Israel nibishoboka – Trump
Umunyamakuru wa Bret Baier wa Fox News yatangaje ko yavuganye na Perezida Donald Trump akamusubiriramo ko Washington idafite uruhare muri ibi bitero Israel irimo gukora.
Fox News ivuga ko Trump yagize ati: “Iran ntishobora kugira igisasu kirimbuzi kandi twizeye gusubira ku meza y’ibiganiro. Tuzareba. Hari abantu benshi mu butegetsi [bwa Iran] batazagaruka”.
Fox News ivuga ko Trump yongeyeho ko Amerika izafasha mu gutabara Israel mu gihe Iran yaba itangiye kwihimura.
Hossein Salami umugaba w’ingabo yishwe
Televiziyo ya Iran yatangaje ko ikicaro gikuru cy’ingabo za Iran mu murwa mukuru Tehran cyarashweho muri ibi bitero bya Israel.
Amakuru avuga ko Maj. Gen. Hossein Salami umugaba mukuru w’ishami rikomeye ry’igisirikare cya Iran rizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps yishwe muri iki gitero.
Hossein Salami birashoboka ko ari we muntu ukomeye cyane kugeza ubu wishwe n’ibi bitero. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari n’abandi bategetsi bapfuye.
Salami ni we wari umugaba wa ririya shami ry’ingabo za Iran umwaka ushize ubwo iki gihugu cyakoraga ibitero bya mbere bya gisirikare kuri Israel, aho Iran yohereje ‘drones’ zirenga 300 kurasa muri Israel ndetse ikarasayo na za misile.

PHOTO/REUTERS
Mu gihe umwuka wari mubi cyane muri iyi minsi, ejo ku wa kane Gen Salami yari yavuze ko Iran “yiteguye byuzuye ibintu byose bishoboka”.
Yagize ati: “Umwanzi atekereza ko yarwana na Iran nk’uko arwana n’Abanyepalestina batabasha kwirengera kuko bagoswe na Israel. Twe tuzi intambara kandi dufite inararibonye”.
Ibitangazamakuru bitandukanye muri Iran, ndetse na Al Jazeera, biremeza ko Jenerali Major Mohammad Bagheri wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Iran na we yiciwe muri ibi bitero bya Israel.

PHOTO/ REUTERS
Amakuru ava mu gisirikare cya Israel avuga kandi ko hari abahanga muri siyanse ba Iran bapfuye muri ibi bitero ku bigo bitunganya ingufu kirimbuzi za Iran.
Fereydoon Abbasi, wahoze ari umukuru w’ikigo cya leta cy’ingufu kirimbuzi (Atomic Energy Organization of Iran) na we yapfiriye muri ibi bitero, nk’uko bivugwa n’igitangazamakuru cya leta. Icyo kigo ni cyo gishinzwe gahunda z’ingufu kirimbuzi za Iran.
Mu 2010, Abassi yarokotse igitero cyari kigamije kumwica ku muhanda muri Tehran.
Undi byemejwe ko yishwe muri ibi bitero bya Israel ni Mohammad Mehdi Tehranchi, umukuru wa Islamic Azad University i Tehran.
Iran yari itarabona igitero nk’iki ku butaka bwayo kuva mu ntambara yayo na Irak Nafiseh
Isesengura rya Nafiseh Kohnavard umunyamakuru wa BBC uri i Beirut
Amatangazo y’ingendo z’indege ku kibuga cy’indege gikuru muri Qatar arerekana ko atari ingendo zijya muri Iran gusa zihagaritswe ahubwo n’izijya mu gihugu gituranyi cya Iraq zirimo guhagarikwa rumwe nyuma y’urundi.
Iran yo yatangaje ko ifunze ikirere cyayo kubera ibitero bya Israel.
Gusa birasa n’aho kompanyi nyinshi z’indege zirimo kwirinda n’ikirere cya Irak kubera impungenge z’umutekano.
Nubwo mu bihe bishize twagiye tubona ibitero byo kurasanaho hagati ya Iran na Israel, Iran yari itarabona igitero kingana gutya cya gisirikare ku butaka bwayo kuva mu gihe cy’intambara ya Iran na Irak mu myaka ya za 1980.
Iki gitero kije mbere y’iminsi ibiri gusa ngo ibiganiro bya gatandatu hagati ya Amerika na Iran ku ngufu kirimbuzi byari biteganyijwe ku cyumweru i Muscat muri Oman bitangire, ariko ubu ntibizwi niba bigikomeje.
Hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora kwinjiramo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Irak, iyi mu gihe gishize yarahiye ko Israel niramuka iteye Iran na yo izinjira mu ntambara igafasha Iran.
Biragoye kumenya neza ikigiye gukurikiraho muri aka karere.
Israel izabuza burundu Iran gukora bombe kirimbuzi?

Ubusesenguzi bwa Frank Gardner wo mu ishami ry’umutekano
Muri iki gitero Israel yise Operation Rising Lion yatanze impamvu ko nta mahitamo yari ifite, ko Iran yari irimo yihuta cyane mu kubaka bombe kirimbuzi kandi ko aya yari yo mahirwe yabo ya nyuma yo kubuza ko ibyo biba.
Ariko ingingo ivuguruza iyo ubu ifite ishingiro kurusha ikindi gihe cyose. Iyo ni uko umukungugu w’uku kurasana kugiye kuba numara kugera hasi ubutegetsi bwa Iran buzihuta kurushaho mu kugerageza gukora iyo bombe.
Abakurikirana iby’igisirikare cya Iran bamaze imyaka myinshi bavuga ko atari gusa uburenganzira bwa Iran kugira iyo ntwaro ahubwo kuyigira byaba n’uburyo bwiza bwo kubuza uwo ariwe wese kugerageza kubatera mu gihe kizaza.
Babishingira ku byabaye mbere kuri Libya na Korea ya Ruguru.
Col Muammar Khadafi wa Libya yavuye burundu ku mugambi we wo kubaka intwaro kirimbuzi mu 2003 maze hashize imyaka umunani afatwa yihishe mu muferege yicwa n’abigaragambya bari bashyigikiwe n’ibihugu by’iburengerazuba.
Ku rundi ruhande, Kim Jong-Un wa Korea ya Ruguru yasuzuguye ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba abasha kubaka za misile kirimbuzi zikomeye kandi ziraswa kure cyane. Ubu nta numwe wahirahita yihutira gutera Korea ya Ruguru.
Israel izabuza burundu Iran gukora bombe kirimbuzi?