Ikoranabuhanga rya ‘Cash Power’ naryo ryagejejwe mu mazi
Ku bijyanye no gukoresha za robine mu ngo WASAC yatangije uburyo bwo kujya umuturage avoma amazi yabanje kwishyura mbere nk’uko bijya bikorwa ku mashanyarazi.
Muri iyi gahunda nshya umuturage azajya aba afite ikarita, akazajya ayikoza ku mashini ya mubazi ya robine, ku buryo azajya avoma amazi ahwanye n’amafaranga yishyuye.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye kwifashishwa nyuma yo kurigeragereza ku mavomo rusange mu turere 4 tw’igihugu, bagasanga rikora neza.
Ati “Ibi twarabitangiye ubu biri mu turere tune, Kandi turabona bikora neza tugiye no kubyagura.”
Mu turere tune twakorewemo igerageza aritwo Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Nyagatare, hari hamaze gushyirwaho amavomo rusange 200 akoresha ubu buryo.
Nyuma yo kubona ko ubu buryo buri gukora neza, Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko bahamagaye ba rwiyemezamirimo kugirango bafatanye gushyiraho za mubazi hirya no hino mu ngo, mu igeragezwa rizakorwa ameze atandatu, nirigenda neza batangire babyagure bigere mu gihugu hose.
Omar Munyaneza avuga ko ubu buryo buzafasha impande zombi. Abaturage bazabasha kunyurwa kuko hari abagaragazaga ko bahawe inyemezabwishyu z’amafaranga menshi, ubu bakaba bagiye kujya bakoresha noneho amafaranga yabo bavoma amazi.
Buzafasha kandi ikigo kubona amafaranga kandi ku gihe kuko hari abatindaga kwishyura inyemezabwishyu z’amazi.
Ati “Natwe mu kubona amafaranga bizadufasha, kuko umuntu azajya abanza kwishyura mbere yo gukoresha amazi”.
