Umubare w’abafite akazi mu Rwanda wazamutseho 12%

Umubare w’abafite akazi mu Rwanda wazamutseho 12%

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yatangaje ko ishusho y’umurimo mu Rwanda iri kugenda itera imbere, aho umubare w’abafite akazi wazamutse ku kigero cya 12% hagati ya 2022 na 2024.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yaganirizaga abagize Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, mu kiganiro cyibanze ku ngamba na politiki zigamije guteza imbere umurimo mu gihugu.

Amb. Nkulikiyinka yavuze ko izamuka ry’abafite akazi ryatewe ahanini n’ingamba zitandukanye Leta yashyizeho zirimo na gahunda yo kwigira ku murimo (Workplace Learning), hagamijwe kongerera urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

tariki ya 1 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Minisitiri Amb. N Christine yavuze ko mu mwaka wa 2024 wonyine hahanzwe imirimo 358,564, umubare wikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’uwariho mu 2017, aho hahanzwe imirimo 155,994.

Minisitiri yavuze ko abikorera bagize uruhare runini muri uru rugendo, kuko kugeza mu 2024, umubare w’ibigo by’abikorera wari wazamutseho 43%, ndetse batanze 95% by’imirimo yose mishya, bingana n’akazi miliyoni 4.4, mu myaka irindwi ishize.

Raporo ya vuba yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yerekana ko abantu bari ku isoko ry’umurimo bafite kuva ku myaka 16 kuzamura barenga miliyoni 5.3, muri bo abagera kuri miliyoni 4.5 bafite akazi.

Nubwo hari intambwe yatewe, Minisitiri yagaragaje ko hakiri imbogamizi zitandukanye zirimo imitangire y’akazi ishingiye kuri ruswa y’amafaranga cyangwa iy’igitsina, icyenewabo, ndetse n’ubushobozi budahagije bw’abarangiza muri za kaminuza, ibintu bikomeje kubangamira ubuziranenge bw’umurimo mu gihugu.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *