Imihanda Prince House-Masaka na Nyabugogo-Bishenyi igiye kuvugururwa
Ni imishinga yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel, ubwo bari mu nteko rusange yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu, bagaragazaga icyerekezo cy’igihugu, banasuzuma ibyagezweho mu nzego zitandukanye, hanarebwa imbogamizi zigihari mu rugendo rw’iterambere ry’uyu mujyi, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Mayor Dusengimana yavuze ko muri gahunda yo kurushaho kugira Kigali yisanzuye kandi itekanye, hagiye kuvugururwa umuhanda uva Prince House werekeza i Masaka. Ibi bivuze ko abatuye Rusororo na Kabuga bazajya boroherwa n’ingendo, cyane ko uyu muhanda wagaragaragamo umuvundo mwinshi w’imodoka, bikabangamira abawukoresha.
Uyu muhanda uzavugururwa ufite uburebure bwa kilometero 10.3, uzagabanywamo ibice bine hagamijwe kuwunoza no kuwongera ubushobozi. Biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda wo hejuru (flyover) ureshya na kilometero 1.2, uva kuri Prince House ukagera ku Cya Mitsingi, ndetse wongerweho n’ibindi bikorwa remezo birimo amatara yo ku mihanda na ruhurura zitwara amazi.
Mayor Dusengimana avuga ko uyu muhanda uzaba uje gukemura ikibazo gikomeye cy’umuvundo w’imodoka, kandi uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Yasabye abaturage kurushaho kumva iyi gahunda no kwitabira kubarurwa kugira ngo ibikorwa bizatangire vuba.
Uretse muri ako gace, hazavugururwa n’umuhanda uva Nyabugogo werekeza Bishenyi, ku Kivumu, mu Karere ka Kamonyi. Uyu muhanda nawo uzagirwa imihanda ine, ukazagabanya umuvundo w’imodoka uhakunze kugaragara. Umwihariko wawo ni uko ibikamyo bizajya bikoresha umuhanda wabyo byonyine, bikazagabanya impanuka.
Uretse aha kandi, hazubakwa n’ibiraro birimo ikizubakwa ku Gishushu, ikindi kwa Lando i Remera, ndetse no ku Sonatube mu Karere ka Kicukiro. Ibi bizatuma abantu bajya mu byerekezo bitandukanye batagira aho bahurira, bikazagabanya umuvundo w’imodoka mu mihanda.




