Gicumbi: Abaturage 632 bahawe ubumenyi ku micungire y’amafaranga, bibafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Abitabiriye umuhango bashimira uruhare rw’amahugurwa mu kubaka ubuzima burambye, 58% by’abitabiriye amahugurwa ni abagore, ndetse urubyiruko 175, benshi mu bayitabiriye baboneyeho umwanya wo kugaragaza impinduka zifatika zabaye mu mibereho yabo.

Mukamana Alphonsine ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kiruhura, avuga ko mbere atarajya muri Green Gicumbi ahigira gukora imishinga ubu akaba akataje mu buhinzi bw’intoryi.
Ati: “ Twafashe imishinga yo gukora, dukora ubuhinzi ywe nigiraho no guhinga intoryi ndetse na Karoti, nguramo n’amatungo, ubu Green Gicumbi itugejeje heza peee!”
Uyu mubyeyi avuga ko yanahigiye gusoma no kwandika kuko mbere atari abizi, atera urwenya umunyamakuru avuga ko yashoboraga no kujyana urupapuro rumufungisha atabizi kuko atazi.
Ati : “ Wa muntu we nari ya njiji yajyana urupapuro rumfungisha ntabizi, cyangwa se naba mbonye ubutumire bw’ibirore simbe namenya untumiye bikansaba gushaka umuntu unsomera ariko ubu ntacyo wambeshya”.

Baziruwiha Gidiyoni nawe atuye mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kiruhura, Umudugudu wa Gashamba, nawe ni umwe mu bahawe impamyabumenyi nyuma yo kwiga abikesha Green Gicumbi; avuga ko mbere bari mu itsinda bahuzagurika ntibashobore gucunga imari, bitandukjanye n’ubu kuko bahigiye ugucunga imari yabo.
Ati: “ Imari yacu ntitwamenyaga aho ijya kuko iyo wabaga waguze Mituweri wumvaga ko byose birangiye asigaye ukayijyanira mu bintu bidahwitse nko mu tubari n’ahandi, bitandukanye n’ubu kuko nk’ubu namenye kwizigama binamaze kumfasha no mu iterambere ryanjye n’umuryango wanjye”.
Uyu mubyeyi avuga ko icyo yakwirata nk’umuntu wahuye na Green Gicumbi ari uko isnzu ye ubu rimo isima, yigisha abana ndetse urugo rwe ubu rukaba rurimo amatungo y’ihene n’intama amuha ifumbire ikirenze ibyo akavuga ko byanamuhaye amahoro abanye neza n’umugore we nta ntonganya nk’iza mbere kubera inzoga n’utubari yajyagamo.
Inyungu z’amahugurwa: Imishinga mito 189 yaratangiye, konti nshya 467 zarafunguwe
Amahugurwa yateguwe mu buryo bwo kwigisha abaturage ku micungire y’amafaranga, gutangiza amatsinda yo kwizigamira no guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kwaka inguzanyo n’imishinga iciriritse.
Jean Marie Vianney Ngendabanga, umwe mu banyamuryango b’itsinda Twitezimbere ati:“Nari nsanzwe ntekereza ko kwizigamira bihagije, ariko ubu ndashora imari. Sinongera gutakaza ayo nkoreye.”

Mu ijambo rye, Teddy Mugabo, Umuyobozi wa Rwanda Green Fund, yashimangiye ko kwigisha abaturage uburyo bwo gucunga neza amafaranga ari imwe mu nzira zifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Iyo abaturage bazi kubika no gushora amafaranga, baba bafite imbaraga zo guhangana n’ibiza n’ibindi bibazo by’ikirere. Turasaba ibigo by’imari gushyigikira izi gahunda.”
asoza ijambo rye yasabye ubufatanye bwa Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ingrid Karangwayire, Umunyamabanga wa BK Foundation, yavuze ko iyo abantu bahawe ubumenyi, babasha gufata iya mbere mu iterambere ryabo.
Ati: “Bamenya kuzigama, bashora imari, bakubaka imiryango ikomeye. Ibi ni ibimenyetso ko ubufatanye bushoboka.”
Yavuze kandi ko muri BK Fondation bemera ko kugira ubumenyi ku bijyanye n’imari ari imwe mu nkingiikomeye ituma umuntu agira ubushobozi bwo kwigira no kwihangana mu buzima.
Ati: “ Uyu mushinga wagaragaje ko iyo abaturage bahawe ubumenyi bukwiye n’ubufasha buhagije, bifatira iya mbere. Barizigama, bagashora imari kandi bakagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’aho batuye. Twishimira kuba twarafatanyije muri uru rugendo rwo kongerera abaturage ba Gicumbi ubushobozi mu by’ubukungu kandi twiyemeje gukomeza kwagura ubu bufatanye hirya no hino mu gihugu”.

James Kellon Rwabwera, Umuyobozi wa FESY, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora, avuga ko bakoze byinshi ariko hakiri inzira ndende ko guhugura abaturage ari inkingi y’iterambere rirambye.
Ati: “FESY ihari kugira ngo yubake ejo hazaza heza kandi harambye ku rubyiruko n’abagore b’u Rwanda. Ni yo mpamvu twishimiye cyane ibisubizo by’uyu mushinga. Ariko kandi, tuzi neza ko twageze ku gice gito cyane cy’abantu bashobora kungukira mu bumenyi ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, nk’uburyo bwo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ibibazo by’ubukungu. Mu by’ukuri, iyo urubyiruko n’abagore bahawe ubushobozi, twese turabyungukiramo.”
Guverineri yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe biteza imbere ndetse n’aho batuye

Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye abarangije amahugurwa kutaguma mu magambo, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo bize…
Yagize ati: “Uyu munsi ntube uwo guhabwa impamyabumenyi gusa. Ubumenyi mufite mubukoreshe murusheho kwiteza imbere munateze imbere igihugu cyanyu.”
Mu gihe Green Gicumbi Project yitegura gusoza icyiciro cyayo, uyu muhango wagaragaje ko hakenewe izindi nkunga n’ishoramari mu bumenyi bw’imari, cyane cyane mu byaro bikirimo imbogamizi mu kubona serivisi z’imari.
“Ubumenyi butangwa ni bwo shingiro ry’impinduka. Tuzakomeza gushyigikira bene iyi mishinga,” nk’uko byatangajwe n’abayobozi bayo.
Iri terambere rifite agaciro kadasanzwe cyane ko umushinga wa Green Gicumbi ugera ku baturage barenga ibihumbi 300, nyamara ni bake cyane muri bob amaze kubona amahugurwa yihariye ajyanye n’imicungire y’imari.
ibi birori ni uburyo bwo guha agaciro ubumenyi bushobora guhindura ubuzima bw’abantu n’imibereho y’imiryango , kandi bikerekana uburemere bw’icyifuzo gikomeye cyo kugeza ubu bumenyi ku bantu benshi kurushaho.













