RDB yoroheje ingamba z’imikorere y’utubari
Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB rwatangaje ko utubari, resitora, utubyiniro ndetse n’ama boutique acuruza inzoga yemerewe gutangira gukora guhera saa kumi za mu gitondo (5:00 AM).
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabaye kuwa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, yahuje RDB, Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’inzoga.
Iyo nama yibanze ku bibazo bikunze kugaragara mu mikorere y’ahantu hatangirwa serivisi z’imyidagaduro, by’umwihariko bijyanye n’umutekano, isuku, urusaku n’isuzumwa ry’imyaka y’abakiliya.
Hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023, RDB yatangaje ingamba nshya zigomba kubahirizwa n’abatanga serivisi z’imyidagaduro.
RBD yavuze ko utubari, resitora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga yemerewe gutangira gukora kuva saa kumi za mu gitondo (5:00 AM), naho gufunga ibikorwa ni saa saba z’ijoro (1:00 AM) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, na saa munani (2:00 AM) mu mpera z’icyumweru (kuwa Gatandatu no ku Cyumweru).
Amahoteli yemerewe gukomeza gutanga serivisi amasaha yose (24/7) ku bakiriya bacumbitsemo, naho abifuza gukora ibitaramo n’ibindi bikorwa bishobora kurenza amasaha yagenwe bagomba kubisabira uburenganzira mbere.
RDB yasabye ko ibikorwa byose bigomba kubahiriza umubare ntarengwa w’abantu, kugabanya urusaku rurenze urugero, no kwirinda guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 no guhagarika guha inzoga abantu bamaze gusinda.
Aya mabwiriza aba yashyizweho mu rwego rwo kunoza imikorere y’ahabera imyidagaduro no kurengera umutekano n’ubuzima bwiza by’abaturage.
RDB yaburiye ko abazarenga ku mabwiriza bazafatirwa ibihano birimo gucibwa amande, gufungwa by’agateganyo, kwamburwa uruhushya rwo gukora cyangwa gufungwa burundu.
RDB yasoje isaba abafite ibikorwa muri uru rwego gukomeza kugaragaza imyitwarire inoze, kugira uruhare mu gutanga serivisi nziza no kurinda umutekano w’abaturage n’abashyitsi baturuka hirya no hino.
